Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Jean Bosco Ntibitura, yatangaje ko abana bagera ku 17,000 bataratangira amasomo muri uyu mwaka w’amashuri wa 2026-2027. Aba bangana na 2% by’abanyeshuri bari bateganyijwe kwiga muri iyo ntara.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 24 Nzeri 2026, Ntibitura yavuze ko ubuyobozi buri gukorana n’ababyeyi kugira ngo bumenye impamvu abo bana bataragera ku ishuri. Yasobanuye ko batakwitwa abataye ishuri, kuko ari abana bataratangira kwiga muri uyu mwaka.
Mu mpamvu ababyeyi bagaragaza harimo ubukene no kutabona ibikoresho basabwa n’ibigo by’amashuri. Guverineri yavuze ko kubura ibyo bikoresho bitagombye gutuma umwana aguma mu rugo. Yasabye ababyeyi kuganira n’ubuyobozi bw’amashuri kugira ngo abana batangire amasomo mu gihe bagishakisha ibikoresho bibura.
Ubuyobozi bw’intara bukomeje gushishikariza ababyeyi kohereza abana ku ishuri, bunasaba abayobozi b’ibigo by’amashuri kuborohereza. Ku wa 17 Nzeri, abanyeshuri 961,184 mu 988,176 bari bateganyijwe, bangana na 97%, bari bamaze gutangira amasomo. Ubuyobozi buvuga ko ubu ubwitabire bugeze kuri 98%.

Ibitekerezo