Ibyibanze wamenya kuri Brig Gen Karuretwa wagizwe Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda

Perezida Paul Kagame Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yagize Brig Gen Patrick Karuretwa Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda.

Brig Gen Karuretwa azakomeza no gukora inshingano nk’Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga mu bya gisirikare muri Minisiteri y’Ingabo.

Brig Gen Karuretwa yasimbuye Brig Gen Ronald Rwivanga uherutse gutangira inshingano yo kuyobora umutwe w’ingabo za Afurika y’iburasirazuba zishinzwe gutabara aho rukomeye.

Brig Gen Karuretwa yinjiye mu gisirikare mu 1992 mu gihe cy’urugamba rw’ingabo za RPA rwo kubohora u Rwanda. Icyo gihe yari afite imyaka 18 y’amavuko.

Yize amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2000 mbere yo gukomereza muri ‘The Fletcher School at Tufts University’ muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu mategeko mpuzamahanga.

Muri Kaminuza ya Tufts, Brig Gen Karuretwa yahize amasomo y’umutekano mpuzamahanga n’umutekano wa muntu hagati ya 2008 na 2009.Nyuma y’amasomo, yamaze imyaka 10 akora muri Perezidansi ya Repubulika ku myanya itandukanye, irimo kuba umujyanama mu by’umutekano kuva mu 2011 kugeza muri Werurwe 2016.

Kuva mu Ugushyingo 2013 kugera muri Nyakanga 2021, Brig Gen Karuretwa yari Umunyamabanga wihariye w’Umukuru w’Igihugu.

Mu Ukuboza 2024, Brig Gen Karuretwa yagizwe Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, afatanya iyi nshingano n’iyo kuba Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga mu bya gisirikare muri Minisiteri y’Ingabo.

Brig Gen Patrick Karuretwa yagizwe Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda

Ibitekerezo