RDF yagabiye inka abarimo umuhanzi Mariya Yohana

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zahaye inka enye itsinda ry’abahanzi ryitwa Ubutwari Artists Group, riyobowe na Maria Yohani.Ni igikorwa kije cyuzuza cyangwa gisohoza isezerano ryari ryaratanzwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (CDS), Gen MK Mubarakh.

Igikorwa cyo kugabira iri tsinda rw’abahanzi cyabaye tariki ya 26 Kamena 2026. Cyakozwe mu rwego rwo gushimira uruhare rudasanzwe iri tsinda ryagize mu gukora ibitaramo bikangurira Abanyarwanda Ubutwari.

Izo nka zashyikirijwe iri tsinda ku mugaragaro n’Umuyobozi ushinzwe Imikoranire hagati y’Ingabo n’Abaturage, Col Désiré Migambi Mungamba, wari uhagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, mu muhango wabereye ku ishuri ryitwa Kigali Infants School, mu Murenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo.

Mu ijambo rye, Col Désiré Migambi yashimye abahanzi kuba bakoresha impano zabo mu gukangurira Abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko, gukunda igihugu, kwimakaza ubumwe no kurangwa n’ubunyangamugayo ndetse n’ubwenegihugu buboneye.

Yanashimangiye ko Ingabo z’u Rwanda zizakomeza gushyigikira ibikorwa biteza imbere ubumwe bw’abaturage, ubudaheranwa n’iterambere ry’abaturage.

Yasabye kandi Abanyarwanda bose gukomeza gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu, buri wese akoresheje umwuga n’impano bye.

Ubutwari Concert yagize uruhare rukomeye mu kwimakaza gukunda igihugu, ubudaheranwa, ubumwe bw’Abanyarwanda no kubungabunga indangagaciro z’ibanze z’u Rwanda binyuze mu muziki n’ubuhanzi.

Mukankuranga Marie Jeanne, wamamaye cyane ku mazina y’ubuhanzi nka Mariya Yohana, ni umwe mu bahandikazi b’abanyarwanda b’indashyikirwa mu muziki gakondo.

Azwi cyane nka umubyeyi w’indirimbo zo kubohora igihugu no gukunda igihugu.

Yavutse mu mwaka wa 1943 mu cyahoze ari Kibungo (ubu ni mu Karere ka Ngoma).Yahungiye muri Uganda mu mwaka wa 1961.

Yakoze umwuga w’ubwarimu igihe kirekire, aho yigishaga Ikinyarwanda n’umuco.

Yagarutse mu Rwanda muri Kanama 1994 igihugu kimaze kubohorwa.

Yagize uruhare rukomeye mu gukangurira Abanyarwanda kwibohora no gushaka inkunga yo gufasha urugamba binyuze mu ndirimbo n’itorero.

Abana be na bo bitabiriye urugamba rwo kubohora igihugu aho yaje no kuburiramo abahungu babiri.

“Intsinzi”: Iyi ni yo ndirimbo ye y’amateka yagize igikundiro kidasanzwe. Yayihimbye mu 1992 nk’ubuhanuzi bwaherekeje ingabo za RPA ku rugamba kugeza batahukanye itsinzi.

Kugeza n’uyu munsi, iyi ndirimbo ikoreshwa mu birori bikomeye by’igihugu, mu ntsinzi z’amatora,’imikino, n’ibindi.

Ibitekerezo