Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abasirikare 1443 bo mu Ngabo z’u Rwanda, RDF, barimo abajenerali batatu.
Iki ni icyemezo cyatangajwe mu itangazo ryashyizwe hanze na RDF kuri uyu wa 11 Nyakanga 2026.
Abashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru harimo ba Jenerali batatu, abofisiye bakuru 74, ba ofisiye bato 78, ndetse n’abandi basirikare 1288.
Aba Jenerali bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru ni Maj Gen Emmanuel Bayingana, Maj Gen Vincent Gatama na Brig Gen Albert Rugambwa.
Uyu Gen Maj Emmanuel Bayingana yigeze kuba Umunyamabanga uhoraho wa Minisiteri y’Ingabo.
Aherutse kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Israel.
Gen Maj Vincent Gatama aherutse mu butumwa bw’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda muri Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado aho yari umuhuzabikorwa wazo.
Yigeze no kuyobora kandi Diviziyo ya Kane mu Ngabo z’u Rwanda.
Brig Gen Albert Rugambwa wa Batayo ya 201 yayoboraga ingabo z’u Rwanda zikorera mu turere twa Rwamagana, Kayonza, Gatsibo na Nyagatare.

Ibitekerezo
Ibitekerezo 5
Abasaza Barakoze bishimishije,Nibyiza ko Abo Batoje nabo Bakomerezaho bakazana Dushya Twakarusho Tujyanye N’Amaraso Mashya Bityo Umutekano w’U Rwanda n’Akarere Ugerweho Ku Gipimo cya 100%.
Ihame ry’Ivugurura Rishimangira Politiki y’Imiyoborere Myiza ku Gihugu Cyacu u Rwanda.
Gusa Ivugurura rige rireba Inzego Zose mpaka K’Umudugudu.
Abasaza Barakoze bishimishije,Nibyiza ko Abo Batoje nabo Bakomerezaho bakazana Dushya Twakarusho Tujyanye Tujyanye N’Amaraso Mashya Bityo Umutekano w’U Rwanda n’Akarere Ugerweho Ku Gipimo cya 100%.
Ihame ry’Ivugurura Rishimangira Politiki y’Imiyoborere Myiza ku Gihugu Cyacu u Rwanda.
Gusa Ivugurura rige rireba Inzego Zose mpaka K’Umudugudu.
Urwanda Niki?
Twishimira uburyo ingabo zurwanda RDF sikorana kd ziyobowe neza turashimira ababayobora,
Nukuri nkubwobahawe ikiruhuko bazakomeze bitwe intwari kd twabakundaga cyane kd IMANA izakomeze ibahe imigisha myishi