Ibyo wamenya kuri Banki yafunguwe na M23 yatangiye gutanga inguzanyo
Banki y’imari ya Leta ya Congo yitwa CADECO (Caisse Générale d’Épargne du Congo), ishami riri mu bice bigenzurwa n’ihuriro rya AFC/M23, yatangiye gutanga inguzanyo ku mugaragaro.
Iyi Banki ya CADECO yafunguwe na AFC/M23 nyuma y’uko Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari imaze gufunga amabanki yo mu bice uriya mutwe ugenzura.
Kuri ubu yatangiye gutanga Serivisi z’imari ku batuye mu mujyi wa Goma, hari n’inguzanyo ziri guhabwa cyane cyane abaturage bakora ubucuruzi buciriritse, abagore (abamama) n’abandi bakeneye kwagura imishinga yabo iciriritse.
Kugeza ubu abaturage bari gushishikarizwa gufungura konti muri iyi banki, kandi hari gahunda yo gufungura andi mashami mashya mu bice bya Rutshuru, Masisi na Minova
Mu mwaka ushize ni bwo AFC/M23 yafunguye kiriya kigo cy’imari, ku wa 11 Gicurasi 2026 ni bwo CADECO yafunguye ‘guichets’ ebyiri mu mujyi wa Goma, mu muhango wayobowe na Visi-Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ushinzwe ubukungu n’imari, Shadrack Amani.
Uyu muyobozi yagaragaje ko byari ngombwa ko ziriya ‘Guichets’ zifungurwa, asaba abaturage kugirira icyizere CADECO bayifunguramo za konti.
Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi w’iyi banki, Kabasha Amani, yasabye abatuye i Goma gutangira kwizigama muri iriya Banki no kuyisabamo inguzanyo.
Umuyobozi Mukuru w’iriya Banki, Javan Dusabe Sangano, yavuze ko mu zindi serivisi iriya Banki izajya itanga harimo kwakira imisoro n’amahoro, kohererezanya amafaranga ndetse no kuvunja amafaranga y’amanyamahanga.
Uyu muyobozi yavuze ko umuntu ufite ingwate nk’inzu cyangwa ikibanza yemerewe kugana iriya Banki ikamuha inguza, mu gihe abadafite ingwate bo basabwa kujya bishyira hamwe bagakora itsinda kugira ngo babone inguzanyo.

