Umukinnyi wa filimi w’Umunyamerika, Hayden Panettiere, wamamaye cyane muri filime z’uruhererekane Heroes na Nashville, yapfuye afite imyaka 36.
Urupfu rwe rwemejwe n’umuryango we binyuze ku wari ushinzwe kumuhagararira mu itangazamakuru. Kugeza ubu, icyaruteye ntikiratangazwa, mu gihe iperereza rigikomeje. Yari kuzuzuza imyaka 37 ku wa Gatanu tariki ya 21 Kanama 2026.
Mu itangazo ryasohowe na se, Skip Panettiere, yavuze ko umuryango ubabajwe bikomeye no kubura umukobwa wabo, amushimira urukundo n’ibyishimo yagejeje ku bo bari baziranye no kuri miliyoni z’abantu bamubonaga kuri televiziyo.
Umuryango we wasabye ko ubuzima bwite bwa wo bwubahirizwa muri ibi bihe byo kwakira inkuru y’urupfu rutari rwitezwe.
Panettiere yatangiye kugaragara imbere ya kamera akiri umwana, abanza mu matangazo yamamaza no muri filime z’uruhererekane zirimo One Life to Live na Guiding Light. Yanatanze ijwi rya Dot muri filime y’amashusho ya Pixar yitwa A Bug’s Life.
Yamenyekanye ku rwego mpuzamahanga mu 2006, ubwo yakinaga ari Claire Bennet, umukobwa wari ufite ubushobozi budasanzwe bwo gukira ibikomere, muri Heroes. Uru ruhare rwamuhesheje ibihembo bitatu bya Teen Choice Awards.
Nyuma yaje gukina ari Juliette Barnes, umuhanzikazi washakaga kwamamara mu njyana ya country, muri Nashville. Uko yitwaye muri iyi filime kwamuhesheje guhatanira ibihembo bya Golden Globe inshuro ebyiri. Yanagaragaye muri filime zirimo Remember the Titans, Raising Helen, Ice Princess, Scream 4 na Scream VI.
Nubwo yari azwi nk’umukinnyi w’umuhanga, Panettiere yari yaravuze ku mugaragaro ibihe bikomeye yanyuzemo, birimo agahinda gakabije nyuma yo kubyara, kubatwa n’inzoga n’ibindi biyobyabwenge, ihohoterwa ndetse n’urugendo rwo kongera kwiyubaka.
Muri Gicurasi 2026 yasohoye igitabo kivuga ku buzima bwe yise This Is Me: A Reckoning. Muri cyo, yasobanuye igitutu cyo kwamamara akiri umwana, ibikomere byo mu buzima bwe n’uburyo yagerageje kubisohokamo.
Urupfu rwe rubaye nyuma y’imyaka itatu musaza we Jansen Panettiere, na we wari umukinnyi wa filime, apfuye afite imyaka 28 azize ibibazo by’umutima.
Hayden Panettiere asize umukobwa we Kaya, yabyaranye n’uwahoze ari umukunzi we, Wladimir Klitschko, wabaye icyamamare mu mukino w’iteramakofe ukomoka muri Ukraine.

Ibitekerezo