Katabagemu: Umwana yapfuye azize imbetezi

Text size

Umwana wo mu Mudugudu wa Rebero, Akagari ka Nyakigando k’Umurenge wa Katabagemu mu Karere ka Nyagatare yapfuye yishwe n’imbetezi abandi benshi banyoye ku nzoga yavuyemo izo mbetezi bajyanwa kwa muganga ari intere.

Nk’uko abaturage batuye muri aka gace bagiranye ikiganiro na BTN TV babivuze, ngo abantu banyoye inzoga ku muturanyi wabo hanyuma ibagwa nabi bajyanwa kwa muganga.

Umwe muri abo baturage akababn’umugore w’ahari hahiye iyo nzoga, yagize ati: “Tujya kugura masaka yo gushyiramo, tumaze kuyashyiramo turapfundikira. Ku wa Gatanu ruba rurahiye, rumaze gushya, umugabo wanjye arabyuka ajya kumva ko rwahiye. Amaze gusogongera ahita yumva ahindutse mu mubiri, mu nda haramurya dukeka ko ari igifu. Ubwo n’abandi bana babiri bari kumwe baba basomyeho na bo mu nda harabarya. N’abaje kurangura na bo basomaho baba barafashwe, ariko inzoga barazijyana kuko batatekerezaga ko ari ikibazo cy’inzoga ahubwo ari ubundi burwayi. Abaje kuzisengera ku baziranguye na bo barafatwa. Bigejeje mu masaa yine z’ijoro abantu abazinyoyeho bose baba barwaye batangira kubajyana kwa muganga ari nk’imirambo. Hari n’inyama z’inka yari yipfishije, bamwe bagatekereza ko bazize izo nyama, abandi bakavuga ko bazize inzoga, biba amayobera”.

Yakomeje avuga ko bakomeje kwibaza impamvu abana bato batari bariye ku nyama ariko bakanywa ku nzoga bari bahuye n’ikibazo bituma batekereza ko ikibazo ari iyo nzoga.

Ati: “Umwana wo kuri ruriya rugo wari wanyoye kuri iyo nzoga ahita yitaba Imana. Bamujyanye hano ruguru kwa muganga, imbangukiragutabara imukomezanya ku Bitaro byabNyagatare ariko bakimugeza imbere ya byo aba ashizemo umwuka. Duhita tuvuga ko ikibazo ari inzoga. Iyi nzoga bari bayangije”.

Undi na we ati: “Nsanga ari kumwe na Thomas [umugabo w’uyu mugore], bansimyaho kabiri, ntangira guca inzara nicaye aho. Maze ndataha ndaryama, mu masaa sita nicuye nahagurutse nzengerera, ntangira kurukaaho ndyamye, inzokanzirahinda, njya ku bwiherero, nguma muri urwo. Bukeye njya gushaka kimbazi nzi ko ari inzoka mpura n’umuntu aha arambwira ngo niba nanyoye inzoga yo kwa Thomas ninjye kwa muganga, mpita njyayo”.

Hari n’uwavuze ko ari umuturanyi bari bafitanye amakimbirane, winjiye mu nzu ashyiramo ibyayihumanyije.

Yagize ati: “Ariko njye sintuye hano ntuye mu mudugudu wo hepfo, abantu bari kuvuga ko ari umugore bafitanye amakimbirane winjiye mu nzu abinagamo”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, yemeje iby’aya makuru.

Yagize ati: “Abantu bagiye ku bitaro bya Nyagatare ni 27, bose baravuwe keretse umwana umwe watakaje ubuzima kuko yagezeyo byarangiye. Ntitwakwemeza ngo ni iki cyateye ikibazo keretse mu gihe hasohoka ibisubizo by’umwana bagiye gupima ndetse n’ubushera twatanze bakajya kubupima ni ugutegereza inzego zibishinzwe zikazaduha ibisubizo natwe tukabigeza ku bo bireba”.

Mu gihe nyakwigendera yari agiye gushyingurwa, abandi bari bakivurirwa ku Bitaro bya Nyagatare.

Umwana wo mu Kagari ka Nyakigando k’Umurenge wa Nyagatare yapfuye azize imbetezi. Ifoto yakuwe mu mashusho y’inkuru ya BTN TV

Ibitekerezo