AmakuruPolitiki

Icyicaro cy’ishyaka PPRD rya Joseph Kabila cyatwitswe n’abayoboke b’ishyaka UDPS rya  Felix Tshisekedi

Amakuru yo kuri uyu wa 6 Gicurasi 2026 aremeza ko icyicaro cy’ishyaka PPRD (Parti du Peuple pour la Reconstruction et la Démocratie) rya Joseph Kabila cyatwitswe i Kinshasa. 

Ibi bikorwa byitiriwe abayoboke b’ishyaka UDPS (Union pour la Démocratie et le Progrès Social) riri ku butegetsi buyobowe na Perezida Felix Tshisekedi.

Ku wa Kabiri, itariki ya 5 Gicurasi, abanyamakuru ba Radio Okapi basuye aho ibi byabereye, babonye ibimenyetso bigaragaza ko  umuriro wari wakongejwe ku nyubako irimo icyicaro cy’ishyaka, giherereye kuri Boulevard ya Sendwe mu Karere ka Kalamu.

Abatangabuhamya bavuga ko ibyo biro byari bimaze igihe bidakora, byatwitse n’abigaragambyaga mu gihe cy’urugendo rwateguwe ku wa Mbere n’ishyaka UDPS riri ku butegetsi mu rwego rwo gushyigikira ibihano Amerika yafatiwe uwahoze ari perezida, Joseph Kabila.

Kuva mu mwaka wa 2025, hatangiye imvururu zishingiye ku kumenya nyir’ikibanza icyo cyicaro cyubatsemo. 

Urukiko rwari rwaranzuye ko ikibanza cyasubizwa umugore witwa Serana wari waracyambuwe na mushiki wa Kabila, Gloria Mteyu, mu myaka 23 ishize.

Muri Mata 2025, ishyaka PPRD ryari ryahagaritswe by’agateganyo gukorera ku butaka bwa RDC, rishinjwa kutamagana inyeshyamba za M23 no gushyigikira u Rwanda.

Muri Kanama 2025, ubushinjacyaha bwa gisirikare bwari bwasabiye Joseph Kabila igihano cy’urupfu bumushinja ubugambanyi no gufatanya n’inyeshyamba za AFC/M23.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *