Joseph Kabila wahoze ayobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yavuze ko Perezida Félix Tshisekedi afite umugambi wo guhindura Itegeko Nshinga kugira ngo akomeze gutegeka igihe kitagenwe, asaba abaturage bose guhaguruka bakarwanya uwo mugambi.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ihuriro Reconstruire RDC, Kabila yavuze ko atakiri amagambo cyangwa amakuru adafite gihamya ko ubutegetsi buriho bushaka kuvugurura Itegeko Nshinga. Yashimangiye ko ibyo bishobora gutuma igihugu kijya mu miyoborere idashingiye kuri demokarasi no gusimburana ku butegetsi.
Uyu wahoze ari Perezida wa RDC yavuze ko yakomeje kuburira ku miyoborere ya Tshisekedi ariko ko ibyo yabwiraga abantu bitigeze bihabwa agaciro. Yongeyeho ko guhindura Itegeko Nshinga muri iki gihe bishobora guteza igihugu ibibazo bikomeye.
Kabila yibukije ko ingingo ya 64 y’Itegeko Nshinga rya RDC iha buri Munye-Congo uburenganzira bwo kurwanya umuntu cyangwa itsinda ryose ryafata ubutegetsi rinyuranyije n’amategeko. Yavuze ko ibi bitari uburenganzira gusa, ahubwo ari inshingano abaturage bafite.
Yahamagariye Abanye-Congo bose kwishyira hamwe no kwamagana umugambi uwo ari wo wose wo guhindura Itegeko Nshinga hagamijwe kongera cyangwa gukomeza ubutegetsi.
Ibi bibaye nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko ya RDC yemeye umushinga w’itegeko uteganya kamarampaka izafasha abaturage kwemeza cyangwa kwanga ivugururwa ry’Itegeko Nshinga.
Ku ruhande rwe, Perezida Félix Tshisekedi avuga ko hari ingingo nyinshi zikeneye kuvugururwa kugira ngo zijyane n’inyungu z’Igihugu. Yanavuze ko abaturage nibaramuka bamusabye kongera kwiyamamaza kuri manda ya gatatu, atazabyanga.


Ibitekerezo