Raporo ya Loni yongeye gukoma mu nkokora Kabila

Raporo nshya y’Itsinda ry’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye (Loni) ku bibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yakomeje guteza impaka zikomeye, nyuma yo kuvuga ku ruhare bivugwa ko u Rwanda rufite mu ntambara ihanganishije umutwe wa M23 n’ingabo za Leta ya Congo, ndetse inagaragaza ibyo yise imikoranire ya politiki hagati y’uwahoze ari Perezida Joseph Kabila n’ihuriro AFC/M23.

Iyi raporo yasohotse mu gihe ibiganiro by’amahoro hagati ya Leta ya RDC n’umutwe wa AFC/M23 bikomeje kubera i Doha muri Qatar, ndetse n’ibihugu byo mu karere bikomeje gushaka umuti urambye ku bibazo by’umutekano bimaze imyaka myinshi mu burasirazuba bwa Congo.

Ikinyamakuru La Tempête des Tropiques cyatangaje ko raporo y’Itsinda ry’Impuguke za Loni ivuga ko urubuga rwa politiki “Save the DRC”, rwatangijwe na Joseph Kabila nyuma yo kuva ku butegetsi, rwakomeje gusaba abaturage kwigaragambya no kwivumbagatanya mu buryo buhuye n’intego za AFC/M23.

Iyo raporo ivuga ko ibikorwa by’uru rubuga rwa politiki bifatwa nk’ibifitanye isano n’umugambi wa AFC/M23, ibintu bishimangira ibirego Perezida Félix Antoine Tshisekedi amaze igihe ashinja Joseph Kabila, amushinja gukorana n’uyu mutwe urwanya ubutegetsi bwe.

Mu mezi ashize, Perezida Tshisekedi yakunze kuvuga ko Kabila ari umwe mu bafite uruhare mu bibazo by’umutekano biri mu gihugu, mu gihe Kabila we yakomeje guhakana ibyo aregwa, akavuga ko ubutegetsi bwa Tshisekedi ari bwo bwateje ikibazo kubera imiyoborere mibi.

Urubuga 7sur7.cd na rwo rwagarutse kuri iyi raporo, ruvuga ko impuguke za Loni zongeye gushimangira ibyo zimaze igihe zitangaza ko ingabo z’u Rwanda zifasha umutwe wa M23 mu bikorwa bya gisirikare biri mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Raporo ivuga ko abarwanyi ba AFC/M23 bagera ku bihumbi 30 bakorera mu bice bitandukanye by’uburasirazuba bwa RDC, ndetse ikanavuga ko hagati y’abasirikare b’u Rwanda ibihumbi 14 na 18 baba bakomeje gukorera muri ibyo bice bafatanyije n’uyu mutwe.

U Rwanda rwakomeje guhakana ibi birego, ruvuga ko nta ngabo za rwo ziri muri RDC, ahubwo rugashinja ubutegetsi bwa Congo gukorana n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibintu u Rwanda ruvuga ko bibangamira umutekano wa rwo.

Raporo ya Loni inavuga ko hari impungenge zikomeye ku mubano hagati ya Joseph Kabila na AFC/M23. Nk’uko impuguke zibitangaza, Kabila yaba yarasuye inshuro nyinshi ibice bigenzurwa n’uyu mutwe kuva muri Gicurasi umwaka ushize, aho bivugwa ko yagiye ahurira n’abayobozi bakuru bawo.

Ku ruhande rwa cyo, ikinyamakuru Actualité.cd cyanditse ko muri AFC/M23 harimo gutegurwa ivugurura rikomeye ry’imikorere n’imiterere y’uyu mutwe, aho bivugwa ko ushobora no guhindura izina, ndetse Joseph Kabila akaba ashobora guhabwa umwanya ukomeye muri uwo mushinga wa politiki.

Iki kinyamakuru kivuga kandi ko, nk’uko raporo ya Loni ibigaragaza, inkunga ya gisirikare M23 ikomeje guhabwa bivugwa ko itigeze igabanuka, ibintu impuguke zivuga ko bishobora gutuma intambara ikomeza igihe kirekire.

Nubwo raporo ya Loni yakomeje gukurura impaka, u Rwanda rwagiye ruvuga ko izo raporo zishingira ku makuru adafite gihamya ihagije kandi ko zitita ku mpamvu z’umuzi w’ibibazo byo mu burasirazuba bwa Congo, birimo ibikorwa bya FDLR n’ivangura rikorerwa Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda.

Joseph Kabila (Ifoto: AFP binyuze kuri Getty Images)

Ibitekerezo