Icyo Perezida Kagame avuga ku Bufaransa

Perezida Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda rushimira intambwe Ubufaransa bwateye mu kubaka umubano mushya n’u Rwanda, ashimangira ko ibihugu byombi byahisemo kureba imbere no gufungura urupapuro rushya rw’ubufatanye rumaze gutanga umusaruro.

Aya magambo yayatangaje mu ijoro ryo ku wa Mbere i Paris mu Bufaransa, aho we n’Umufasha we Jeannette Kagame bitabiriye ifunguro bateguriwe na Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, n’umufasha we, Brigitte Macron, ryabereye muri Palais de l’Élysée.

Ni umuhango wabaye nyuma y’igikorwa cyo gutaha urwibutso rwubatswe mu rwego rwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Perezida Kagame yavuze ko uwo munsi wari ufite igisobanuro gikomeye ndetse ukaba utanga icyizere ku hazaza h’umubano w’ibihugu byombi.

Yagize ati: “U Rwanda rushimira intambwe mwateye. Twahisemo kureba imbere no kwandika amateka mashya hamwe, kandi icyo cyemezo kirimo gutanga umusaruro”.

Yakomeje avuga ko nubwo impande zombi zifite ubushake bwo gukomeza guteza imbere ubufatanye, icy’ingenzi kurushaho ari ukwiyubaka k’icyizere hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Kagame yagaragaje ko muri iki gihe Ubufaransa ari umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda mu nzego zirimo ishoramari, ikoranabuhanga, ibikorwa byo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ndetse n’izindi gahunda zihuriweho.

Yashimangiye ko u Rwanda rwiteguye gukomeza gukorana n’Ubufaransa mu rwego rwo kurushaho kwimakaza ubufatanye no kwagura amahirwe ari hagati y’ibihugu byombi.

Mu myaka ishize, umubano hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa wongeye kuzahuka nyuma y’igihe kirekire waranzwe n’amakimbirane ashingiye ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho ubu ibihugu byombi bikomeje gushimangira ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Perezida Kagame, Perezida Macron n’abafasha ba bo (Ifoto: X y’Ibiro bya Perezida w’u Rwanda)
Perezida Kagame ubwo yavugaga ijambo mu muhango wo gusangira (Iforo: X y’Ibiro bya perezida w’u Rwanda)

Ibitekerezo