Umunyemari Shakib Cham yaretse guceceka nyuma y’aho umunyamideli n’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga Zari Hassan atangarije ko urukundo rwa bo rwari rumaze imyaka itanu rurangiye.
Mbere ya ho, Zari yari yashyize hanze itangazo rivuga ko we na Shakib batandukanye kubera kutumvikana ku bibazo bitandukanye byatumye badashobora gukomeza kubana nk’umugabo n’umugore. Yavuze kandi ko nubwo urukundo rwa bo rurangiye, bazakomeza kubahana no gukomeza ubucuti.
Mu kiganiro yagiranye na televiziyo yo mu gihugu cya bo, Shakib yavuze ko yatunguwe n’amakuru y’itandukana rya bo yakwirakwijwe mu bitangazamakuru. Yagize ati: “Nanjye ndacyari mu gihirahiro kubera ayo makuru ari kuvugwa. Si ko ibintu bimeze nk’uko biri gutangazwa. Igihe nikigera nzatanga uruhande rwanjye rw’inkuru kuko sinifuza kuganira ku buzima bwanjye bwite mu itangazamakuru”.
Nubwo Shakib yigeze atangaza byinshi ku miterere y’umubano wa bo muri iki gihe, yavuze ko azasobanura ukuri kwe igihe azabona kiboneye. Aya magambo ye agaragaza ko ashobora kuba afite indi nkuru itandukanye n’iyatangajwe na Zari, ibintu byatumye abakunzi ba bo bategereza kumenya icyihishe inyuma y’aya makuru y’itandukana.


Ibitekerezo