Zari yatandukanye n’umugabo we

Umunyamideri akaba n’umushoramari uzwi cyane, Zari Hassan, yatangaje ko we na Shakib Cham Lutaaya batakiri mu rukundo nyuma y’imyaka irenga itanu bari bamaze babana nk’umugore n’umugabo.

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, Zari yavuze ko bombi bafashe icyemezo cyo gutandukana babyumvikanyeho, bitewe n’ibibazo batashoboye gukemura ndetse n’itandukaniro rikomeye ryari rimaze kugaragara hagati ya bo. Yavuze ko icyo cyemezo kitari cyoroshye kugifata, ariko ko babonye ari cyo cyiza kuri buri wese kugira ngo akomeze urugendo rwe mu buzima no gushaka ibyamubera byiza.

Yagize ati: “Nyuma y’imyaka itanu turi kumwe, twafashe igihe cyo gutekereza no gusuzuma ibintu bitandukanye, dusanga ari byiza ko dutandukana kubera itandukaniro rikomeye ritashoboye gukemuka. Nubwo bitari icyemezo cyoroshye, twumva ari cyo gikwiye kuri twembi”.

Nubwo urukundo rwa bo rurangiye, Zari yashimangiye ko nta makimbirane cyangwa inzika biri hagati ya bo. Yavuze ko bazakomeza kubahana no gufatanya nk’inshuti, kandi ko buri wese yifuriza mugenzi we ibyiza mu buzima bwe bw’ahazaza.

Yongeyeho ati: “Turashimira ibihe byiza twagiranye, ibikorwa twagezeho turi kumwe n’ubufasha twahanye. Nta burakari cyangwa inzika bihari; rimwe na rimwe abantu babiri bagenda bakura mu buzima mu nzira zitandukanye. Turacyubahana kandi tuzakomeza kuba inshuti zubakiye ku bwumvikane no kubahana. Twifurizanya ibyishimo, intsinzi n’ibindi byiza byose mu gihe kizaza”.

Gutandukana kwa Zari na Shakib gusoje umubano wari umaze imyaka myinshi ukurikirwa cyane n’abatari bake, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga aho bombi bakundaga gusangiza abakunzi ba bo amafoto n’amashusho agaragaza ibihe byiza babanagamo.

Zari yatandukanye n’umugabo we Shakib (Ifoto: Howwe.ug)

Ibitekerezo