N’ubwo mu ntangiriro z’uku kwezi umunyamideli akaba n’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, Zari Hassan, yatangaje ko yatandukanye na umugabo we, Shakib Cham, kubera kutumvikana ku bibazo bitandukanye byari bimaze igihe bibugarije, yavuze ko bakomeje kugirana ubucuti bwiza n’ubwo urugo rwa bo rwarangiye.
Icyakora, Shakib yatunguye benshi nyuma yo gutangaza ko kugeza ubu akomeje kuvugana na Zari buri munsi. Yavuze ko ndetse adashobora kumara umunsi umwe atamuvugishije.
Yagiize ati: “Uyu munsi twavuganye, hashize iminota mike gusa. Ameze neza. Icyo abantu bamenya ni uko ntashobora kumara umunsi ntavuganye na we. Tuganira buri munsi.”
Shakib yabivugiye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Entebbe mbere yo kwerekeza i Nairobi muri Kenya, aho ategerejwe guhurira mu mukino w’iteramakofe na Arrow Boy mu mpera z’iki cyumweru.

Ibitekerezo