Igikomangoma cyo mu bwami bwa Tooro cyitabye Imana

Igikomangoma David Kijanangoma Araali cyo mu Bwami bwa Tooro muri Uganda, cyitabye Imana kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 15 Nzeri 2026, nyuma y’igihe kirenga umwaka gihanganye na kanseri yo mu muhogo.

Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi w’Ubwami bwa Tooro, Vincent Mugume, yatangaje ko Kijanangoma yaguye mu Kigo cya Uganda gishinzwe kuvura kanseri, giherereye i Mulago muri Kampala, aho yari amaze igihe avurirwa. Urupfu rwe kandi rwemejwe n’Ikigo cy’Itangazamakuru cya Uganda, URN.

Muri Mata 2026, umuryango we wari watabaje abantu n’inzego zitandukanye kugira ngo ziwufashe kubona amafaranga yo kumuvuza. Icyo gihe abaganga bari baramusanzemo kanseri yo mu muhogo yo ku rwego rwa gatatu. Yabanje kuvurirwa mu Bitaro bya Nakasero, nyuma ajyanwa mu Kigo cya Uganda gishinzwe kuvura kanseri.

Umuryango we wavugaga ko wari ukeneye amashilingi ya Uganda agera kuri miliyoni 700 kugira ngo ajyanwe mu Buhinde, aho yagombaga guhabwa ubuvuzi bwihariye. Nubwo ubufasha bwakomeje gushakishwa, ubuzima bwe bwakomeje kuzahara kugeza yitabye Imana.

Kijanangoma yari umwuzukuru w’uwahoze ari Umwami wa Tooro, Sir George David Rukidi III. Yari kandi mukuru wa Prince Edward Rukidi Kijanangoma, uherutse gutoranywa n’abakuru bo mu muryango wa cyami w’Aba-Babiito ngo azasimbure Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV uherutse gutanga.

Urupfu rwe rubaye hashize iminsi mike gusa Umwami Oyo atabarijwe mu misezero y’abami ya Karambi. Oyo yatabarijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 12 Nzeri 2026, nyuma yo gutangira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho yavurirwaga kanseri. Prince Edward Rukidi Kijanangoma ni we wakoze umwe mu mihango ya gakondo igaragaza ihererekanywa ry’ubwami, nubwo hakomeje impaka k’uzamusimbura.

Prince David Kijanangoma yari azwi cyane mu bibazo bireba Ubwami bwa Tooro. Mu 2015, yahanganye ku mugaragaro na mubyara we Umwami Oyo, amushinja kudasohoza neza inshingano ze, ndetse aza gutangaza ko ari we mwami wa Tooro. Ibyo byakuruye amakimbirane akomeye mu muryango wa cyami.

Umuryango wa Kijanangoma wari warahuye n’ikindi cyago mu 1999, ubwo mukuru we Prince Charles Happy Kijanangoma yicirwaga mu Mujyi wa Fort Portal. Gahunda zo gushyingura Prince David Kijanangoma zitegerejwe gutangazwa n’umuryango we ufatanyije n’ubuyobozi bw’Ubwami bwa Tooro.

Igikomangoma David Kijanangoma cyo mu bwami bwa Tooro cyitabye Imana. Ifoto: Interineti

Ibitekerezo