Ikipe ya DRCongo yasabwe kumara iminsi 21 mu kato mbere yo kwinjira muri Amerika
Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (Les Léopards) yasabwye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kumara iminsi 21 mu kato mbere yo kwinjira muri Amerika aho izaba yitabiriye imikino y’igikombe cy’isi (2026 FIFA World Cup).
Iki cyemezo cyafashwe bitewe n’icyorezo cy’indwara ya Ebola cyongeye kwaduka muri Congo.
Kuri ubu Amerika yashyizeho amabwiriza akaze ku banyamahanga bose bavuye mu bihugu nka DRCongo, Uganda, na Sudani y’Epfo mu minsi 21 ishize kubera ubwoko bw’agakoko gashya ka Ebola.
Mu minsi ishize ishyirahamwe rya mupira w’amaguru muri DRCongo (FECOFA) ryahagaritse umwiherero (training camp) wari uteganyijwe kubera i Kinshasa.
Ikipe ya DRCongo yimuriye imyiteguro yayo mu Bubiligi, aho izamara iyo minsi 21 mu kato mu gihe cy’ubwirinzi.
Andrew Giuliani, uyobora ikipe ishinzwe gukurikira no gutegura imikino Igikombe cy’Isi izabera muri Amerika, yavuze ko abantu bazazana n’ikipe y’igihugu ya Congo bagomba kuguma mu kato aho iri gukorera imyitozo mu Bubiligi kandi ikirinda guhura n’abandi bantu mu gihe cy’iminsi 21.
Ikipe ya DRC iri mu itsinda K kandi izatangira irushanwa ikina na Portugal tariki ya 17 Kamena i Houston muri Texas.
Nyuma izahura na Colombia tariki ya 23 Kamena i Guadalajara muri Mexico, mbere yo gukina na Uzbekistan tariki ya 27 Kamena i Atlanta.
Mu ntangiriro z’uku kwezi, DRC yemeje ko yahuye n’icyorezo cya Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo, aho abantu barenga 130 bamaze gupfa, mu gihe abantu hafi 600 bamaze kwandura.

