Abanyamahanga babarirwa mu magana bahungiye mu nyubako rusange no mu masengero mu majyepfo y’Afurika y’Epfo nyuma yo kwirukanwa mu ngo za bo n’amatsinda y’abaturage mu myigaragambyo ikomeje kwibasira abanyamahanga.
Benshi muri bo bakomoka muri Mozambique na Malawi bavuga ko bahizwe inzu ku yindi basabwa kuva muri Afurika y’Epfo, bamwe bakarara mu mashyamba no mu misozi bahunga ibitero. Thomas Vincent Baloyi, umuturage wa Mozambique, yavuze ko yirukanywe nubwo yari afite ibyangombwa byemewe n’amategeko, agira ati: “Batwirukanye nk’imbwa.”
Iyi myigaragambyo, ishinja abanyamahanga guteza ubushomeri n’ubugizi bwa nabi, yahindutse urugomo mu mpera z’icyumweru gishize. Mu Mujyi wa Mossel Bay, amazu arenga 50 yaratwitswe, naho abantu babiri bakomoka muri Mozambique bishwe nk’uko byemejwe na Polisi y’Afurika y’Epfo. Guverinoma ya Mozambique yo ivuga ko abantu batanu bapfuye bazize ibyo bitero.
Abayobozi b’Afurika y’Epfo bamaganye ibyo bikorwa, bavuga ko nta rwitwazo rwemeza ubwicanyi, gutwika amazu cyangwa kwibasira abantu hashingiwe ku bwenegihugu bwa bo nk’uko Jeune Afrique yabitangaje.
Nyuma y’uku kwiyongera k’urugomo, abaturage ba Mozambique bagera kuri 300 bamaze gutahuka, Ghana na yo itahukana abaturage ba yo 300, mu gihe Nigeria na Malawi na zo zatangiye gahunda zo gutabara abaturage bazo.
Abahungiye mu bigo by’agateganyo bavuga ko bamwe bakubiswe, bagatakaza pasiporo n’ibindi byangombwa, ndetse abandi bagasahurwa. Umwe muri bo yavuze ati: “Twatakaje ibintu byose, ariko ni byiza kubura imitungo aho kubura ubuzima”.


Ibitekerezo