Ibihugu by’Ubufaransa na Espagne bikomeje guhura n’ibiza bikomeye by’inkongi z’umuriro, aho abantu barenga 160,000 bamaze kwimurwa mu byumweru bike bishize kubera umuriro ukomeje kwibasira amashyamba n’uturere dutuwe n’abaturage.
Abayobozi b’ibi bihugu bavuga ko iyi ari imwe mu nkongi zikomeye kurusha izindi zabayeho mu mateka ya vuba, mu gihe impuguke zigaragaza ko ihindagurika ry’ikirere rikomeje kongera ubukana bw’ibi biza.
Mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu, ubuyobozi bw’Intara ya Gironde iri mu majyepfo y’uburengerazuba bw’Ubufaransa bwatangaje ko hari indi mijyi irindwi yashyizwe mu bikorwa byo kwimura abaturage byihutirwa, kubera umuriro ukomeje gukwira ku muvuduko udasanzwe hafi y’umujyi wa Bordeaux.
Guverineri w’Intara ya Gironde, Sophie Brocas, yavuze ko nubwo hari abashinzwe kuzimya inkongi benshi n’ibikoresho byinshi byoherejwe muri ako gace, umuriro ukomeje gukwira ku buryo abaturage bagomba gukurwa mu ngo za bo kugira ngo ubuzima bwa bo butajya mu kaga.
Yagize ati: “Uko umuriro ukomeje gukwira ndetse n’ubwo dufite imbaraga nyinshi z’abashinzwe ubutabazi, nta yandi mahitamo ariho uretse kwimura abaturage bo mu bice biri mu kaga.”
Imijyi myinshi yategetswe guhunga
Mu mijyi yategetswe kwimurwa harimo Saint-Médard-en-Jalles ituwe n’abaturage barenga 33,000, Le Haillan ifite abarenga 11,000, Saint-Jean d’Illac, Martignas-sur-Jalles na Saint-Aubin-de-Médoc. Hari kandi ibice byo mu mijyi ya Mérignac na Eysines na byo byategetswe gusohokamo abaturage.
Aka gace ni kamwe mu turere tuzwi cyane ku isi kubera uruzabibu rutunganywamo divayi zizwi ku rwego mpuzamahanga ndetse kakaba gakunda kwakira ba mukerarugendo benshi cyane mu mpeshyi. Kuba inkongi yahibasiye muri iki gihe byateye igihombo gikomeye mu rwego rw’ubukerarugendo n’ubuhinzi.
Minisitiri w’Intebe w’Ubufaransa, Sébastien Lecornu, yatangaje ko umubare w’abasirikare bafasha abazimyamuriro uzava ku bantu 500 ukagera ku 1,000 mu turere twa Gironde na Landes.
Icyemezo cyafashwe nyuma y’inama y’ihutirwa yahuje inzego zitandukanye za Leta, hagamijwe gushaka uburyo bwo gukomeza kurengera abaturage no guhashya umuriro ukomeje gukwira.
Kuva ku wa Gatatu nijoro, abantu nibura 141,000 bamaze kwimurwa muri utu turere twombi, barimo abarenga 110,000 bo muri Gironde na 31,000 bo muri Landes.
Inkongi yatwitse ubuso buruta kabiri Umujyi wa Paris
Abayobozi b’Ubufaransa batangaje ko kugeza ubu umuriro umaze gutwika hegitari zirenga 22,000, ubuso buruta inshuro ebyiri ubunini bw’Umujyi wa Paris.
Byongeye kandi, inyubako zirenga 100 zimaze gushya burundu, harimo amazu y’abaturage, ibikorwa by’ubucuruzi n’ibindi bikorwaremezo.
Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Laurent Nuñez, yavuze ko igihugu kiri mu bihe bidasanzwe.
Yagize ati: “Ibi ni ibintu tutigeze tubona mbere. Turimo guhangana n’inkongi ifite ubukana budasanzwe.”
Ikigo gishinzwe amakuru y’imihanda mu Bufaransa, Bison Futé, cyasabye abaturage n’abakerarugendo kwirinda gukoresha imihanda yerekeza muri Gironde kugira ngo hatangwe inzira ku modoka z’ubutabazi.
Ibi bibaye mu gihe kuri uyu wa Gatandatu hari hitezwe urujya n’uruza rwinshi cyane rw’abajya mu biruhuko by’impeshyi.

Madrid na yo iri mu kaga gakomeye
No muri Espagne, ibintu ntibyifashe neza. Minisiteri y’Umutekano yatangaje ko abantu 63,000 bamaze kwimurwa cyangwa bagategekwa kuguma mu ngo za bo kubera inkongi zikomeje kwibasira agace ka Madrid.
Muri abo, nibura 25,000 bamaze kwimurwa burundu.
Abayobozi b’akarere ka Madrid batangaje ko iyi ari “inkongi mbi kurusha izindi zose zabayeho mu mateka y’aka karere.”
Abageze mu zabukuru n’abafite ubumuga bakuwe mu bigo
Abantu barenga 1,200 bageze mu zabukuru n’abafite ubumuga bimuwe mu bigo bibitaho no mu ngo zita ku basaza n’abakecuru, kubera ubwoba ko umuriro wabageraho.
Iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’aba bantu bafite ibyago byinshi kurusha abandi mu gihe cy’ibiza.
Ikigo cya NASA cyagezweho n’umuriro
Kimwe mu byatangaje benshi ni uko kimwe mu bigo bitatu bya NASA bifasha mu itumanaho n’ibyogajuru biri mu kirere cyimbitse cyagezweho n’umuriro muri Espagne.
Nubwo ubuyobozi bwa NASA butaratangaza ingano y’ibyangiritse, impuguke zivuga ko icyo kigo gifite uruhare rukomeye mu itumanaho n’ibyogajuru byoherezwa kure cyane y’Isi.
Guverineri wa Madrid, Francisco Martín Aguirre, yavuze ko umuyaga mwinshi ari wo uri gutuma umuriro ugenda ukwira vuba.
Yavuze ko bitashoboka kwizeza abaturage ko kwimurwa bizagarukira aho kuko hari ibyago byinshi ko hari ahandi hashobora gutegekwa guhunga.
Ikindi gitera impungenge ni uko inkongi ebyiri zari zimaze gutwika hegitari zisaga 6,000 zahurije hamwe zikaba umuriro umwe munini cyane, bikarushaho kugora abazimyamuriro.
Mu Bufaransa, igice cya Cap-Ferret, kizwi cyane mu bukerarugendo hafi ya Bordeaux, cyategetswe kwimurwa burundu.
Abaturage n’abakerarugendo basabwe kuva muri ako gace bifashishije imodoka cyangwa ubwato bitewe n’uko imihanda imwe n’imwe yari imaze gukingirwa n’umuriro.
Mu nzu yakiriyemo abimuwe, umukecuru Maria Lalanne w’imyaka 90 yavuze ko yasohotse mu rugo atazi niba azarusubiramo.
Yagize ati: “Nasize ibirahure byanjye n’icyuma kimfasha kumva. Sinzi igihe tuzagarukira, sinzi niba inzu yanjye ikiriho cyangwa yarahiye.”
Mu gihugu cya Espagne na ho, Ecologio Cabrera, umugabo w’imyaka 86 wavanywe iwe, yavuze ko umuriro ari ikintu giteye ubwoba.
Yagize ati: “Iyo utawuhunze ukawureba mu maso, urakumira ukagukongora.”
Kugeza ubu, abayobozi b’Ubufaransa n’aba Espagne batangaje ko nta muntu uratangazwa ko yapfiriye muri izi nkongi, nubwo ibikorwa byo gutabara bikomeje kandi abaturage benshi bakiri kwimurwa.
Abashinzwe ubutabazi bavuga ko kuba abaturage barimuwe hakiri kare ari byo byatumye hirindwa impfu nyinshi.
Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi watanze ubufasha
Nyuma y’uko ibihugu byombi bisabye ubufasha, Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) wahise ukoresha gahunda ya wo yo gutabara ibihugu bihuye n’ibiza.
Espagne yasabye indege enye zifasha kuzimya inkongi, mu gihe Ubugereki bwahise bwemera kohereza indege ebyiri za Canadair zizwiho gutwara amazi menshi yo kuzimya umuriro.
Komisiyo y’Ubumwe bw’Uburayi yatangaje ko indege enye zoherejwe muri Espagne, mu gihe izindi eshatu zoherejwe mu Bufaransa kugira ngo zifashe mu bikorwa byo kuzimya umuriro.
Impamvu z’izi nkongi
Abahanga mu bumenyi bw’ikirere bavuga ko izi nkongi zituruka ku mpamvu nyinshi zirimo: Ubushyuhe bukabije bwamaze amezi menshi mu Burayi, izuba rikomeye ryumishije amashyamba n’ibyatsi, amapfa yatumye ibimera byoroha gufatwa n’umuriro, umuyaga mwinshi ukwirakwiza umuriro ku muvuduko munini, n’ihindagurika ry’ikirere rikomeje kongera inshuro n’ubukana bw’inkongi.
Raporo ya European Forest Fire Information System (EFFIS) igaragaza ko kuva uyu mwaka watangira, muri Espagne honyine hamaze gushya hegitari hafi 130,000 z’amashyamba, mu gihe mu mwaka wa 2025 hashyaga hegitari zirenga 393,000, bikaba ari byo byabaye bibi kurusha ibindi mu mateka ya vuba y’icyo gihugu.
Impuguke mu by’ibidukikije ziburira ko niba ubushyuhe bukomeje kuzamuka ku muvuduko nk’uriho ubu, ibihugu byo mu majyepfo y’Uburayi bishobora gukomeza guhura n’inkongi nk’izi buri mwaka, bikagira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturage, ubuhinzi, ubukerarugendo, ubukungu n’urusobe rw’ibinyabuzima. Abayobozi bo mu Bufaransa no muri Espagne bavuga ko ibikorwa byo kuzimya umuriro bizakomeza amasaha 24 kuri 24 kugeza igihe izi nkongi zizaba zigenzuwe burundu, mu gihe abaturage basabwe gukurikiza amabwiriza y’inzego z’umutekano kugira ngo hirindwe ko habaho impanuka cyangwa ibindi bihombo bishobora kwiyongera.

Ibitekerezo