Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, yongeye kugaragara mu mafoto yatangajwe n’itangazamakuru rya leta, nyuma y’ibihuha byavugaga ko yapfuye azize kuva amaraso mu bwonko.
Amafoto yasohowe n’ikinyamakuru Rodong Sinmun amwerekana asura imurikagurisha ry’imyambaro n’inkweto, ari kumwe n’umukobwa we, Kim Ju Ae, ndetse na bamwe mu bayobozi bakunze kumuherekeza ahantu hatandukanye.
Aya mafoto yatangajwe nyuma y’amasaha make umunyapolitiki w’Umushinwa uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Wanjun Xie, atangaje ko Kim yari yajyanywe kuvurirwa i Beijing mu Bushinwa yataye ubwenge, nyuma akaza gupfa. Icyakora, nta bimenyetso yatanze byemeza ko ibyo yavugaga ari ukuri.
Xie, wiyita umuyobozi w’ishyaka ry’Abashinwa riharanira demokarasi ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’icyo gihugu, yavuze ko Kim yari yagize ikibazo gikomeye cyo kuva amaraso mu bwonko. Yavugaga ko yajyanywe mu Bushinwa kubera ko Koreya ya Ruguru itari ifite ubushobozi bwo kumuvura.
Yakomeje avuga ko umurambo we wasubijwe mu gihugu mu ibanga, ariko ubuyobozi bugahisha amakuru y’urupfu rwe. Uyu mugabo yari yaranigeze gukwirakwiza ibihuha bivuga ko Perezida w’Ubushinwa, Xi Jinping, yapfuye.
Amafoto mashya agaragaza Kim yitegereza ibicuruzwa biri mu imurikagurisha avuguruza ibyatangajwe na Xie. Nubwo ayo mafoto yonyine adahagije kugira ngo hemezwe uko ubuzima bwe buhagaze, hari n’izindi mpamvu zitandukanye zituma amakuru y’urupfu rwe ashidikanywaho.
Abashinzwe iperereza muri Koreya y’Epfo babwiye ikigo cy’itangazamakuru Yonhap ko nta makuru bafite ashyigikira ibyatangajwe n’uwo munyapolitiki.
Na none, nta makuru nk’ayo yagaragaye mu nzira zisanzwe zifashishwa n’abahunze Koreya ya Ruguru bakomeje guhanahana amakuru n’abantu bari imbere mu gihugu, cyane cyane hafi y’umupaka w’Ubushinwa.
Mu gihe Kim yagira ikibazo gikomeye gitunguranye, hari abasesenguzi bavuga ko hashobora kugaragara impinduka no hanze y’igihugu. Muri zo harimo gukaza umutekano ku mupaka w’Ubushinwa, bwitegura impunzi cyangwa imvururu zishobora guterwa n’ikibazo cy’ubuyobozi.
Ibihuha byagiye bisubirwamo
Si ubwa mbere havuzwe amakuru y’urupfu rwa Kim Jong Un nyuma akaza kunyomozwa no kongera kugaragara mu ruhame.
Mu 2020, umwe mu bantu bazwi bahunze Koreya ya Ruguru yavuze ko yizeye ku kigero cya 99% ko Kim yari yapfuye nyuma yo kubagwa kubera ikibazo cy’umutima. Nyuma y’igihe gito, uyu muperezida yongeye kugaragara, ibyo byavugwaga bibura ishingiro.
Kuba Koreya ya Ruguru idakunze gutangaza amakuru arambuye ku buzima bw’abayobozi bayo bituma ibihuha nk’ibi bibona aho bishingira. Kugenzura amakuru aturuka muri icyo gihugu biragoye, ndetse n’inzego z’iperereza zikomeye ntizihora zibona amakuru yizewe ku bibera mu buyobozi bwacyo.
Abantu bake cyane ni bo bashobora kwegera Kim no kumenya uko abayeho. Ibyo bituma amakuru menshi amwerekeyeho ashingira ku byo abantu bake bavuga, rimwe na rimwe bidashobora kugenzurwa.

Ikibazo cy’uzamusimbura gituma habaho amatsiko
Imwe mu mpamvu zituma amakuru yerekeye ubuzima bwa Kim akurikiranwa cyane ni ukutamenya neza uzamusimbura ku butegetsi mu gihe yaba yitabye Imana.
Koreya ya Ruguru imaze ibisekuru bitatu iyoborwa n’umuryango wa Kim. Kim Il Sung yamaze imyaka ategura umuhungu we, Kim Jong Il, kugira ngo azamusimbure. Igihe yapfaga mu 1994, inzira y’ihererekanyabutegetsi yari yarateguwe neza.
Kim Jong Un we yateguwe mu gihe gito. Nyuma y’uko se, Kim Jong Il, agize ikibazo cy’imitsi yo mu bwonko mu 2008, yatangiye guhabwa inshingano zikomeye mu buryo bwihuse. Se yapfuye mu 2011, Kim Jong Un yaramaze kugaragazwa nk’uzamusimbura.
Amaze kugera ku butegetsi, yakomeje gushimangira ububasha bwe no kwigizayo abo yabonaga nk’abashobora kubuhungabanyiriza umutekano n’ubutegetsi bwe.
Kuri ubu, urwego rw’iperereza rwa Koreya y’Epfo rukeka ko ashobora kuba ategura umukobwa we, Kim Ju Ae, kuzamusimbura. Uyu mukobwa amaze kugaragara kenshi iruhande rwa se mu bikorwa bikomeye, birimo n’ibya gisirikare.
Icyakora, bivugwa ko afite imyaka igera kuri 13, kandi ntaratangazwa ku mugaragaro nk’uzasimbura se. Kuba akiri muto ndetse n’uko igihugu kitigeze kiyoborwa n’umugore bituma hakomeza kwibazwa uko byagenda habaye impinduka zitunguranye ku buyobozi.
Ubuzima bwa Kim bukurikiranirwa hafi
Indi mpamvu ituma ibi bihuha bikurura abantu benshi ni impungenge zisanzwe zivugwa ku buzima bwa Kim.
Urwego rw’iperereza rwa Koreya y’Epfo rwagiye rugaragaza ko umubyibuho ukabije no kunywa itabi bishobora kumwongerera ibyago byo kurwara indwara z’umutima n’imitsi. Izi ndwara zanagiye zivugwa mu bagize umuryango we.
Ikibazo gikomeye cyamubaho gishobora kugira ingaruka zirenze imipaka ya Koreya ya Ruguru. Uretse impungenge z’uwaragwa ubutegetsi, hakwibazwa n’uwagenzura intwaro za kirimbuzi z’icyo gihugu.
Ni yo mpamvu Ubushinwa, Koreya y’Epfo na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bikurikiranira hafi amakuru amwerekeyeho.
Nubwo intego ya Xie mu gutangaza ibyo yavuze itazwi neza, nta bimenyetso byatanzwe bishyigikira amakuru y’urupfu rwa Kim Jong Un. Kuba amakuru yo muri Koreya ya Ruguru agorana kugenzura bikomeje gutuma ibihuha ku buzima bwa perezida wayo bisakara, bigakurura impaka mbere y’uko ukuri kumenyekana.

Ibitekerezo