Umutingito ukomeye wibasiye agace ka Nagqu muri Tibet, uhitana abantu bagera kuri 16, abandi 65 barakomereka, barimo 11 bakomeretse bikomeye cyane.
Abantu barenga 12,400 bavanywe mu byabo bajyanwa ahantu hatekanye.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko uwo mutingito wari ku gipimo cya 7. Wibasiye agace k’imisozi gatuwe n’abantu bake, gaherereye mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Lhasa, umurwa mukuru wa Tibet.
Abayobozi b’inzego z’ibanze batangaje ko inzu zibarirwa mu magana zasenyutse. Imihanda na yo yarangiritse, bituma ingendo zihagarara, ndetse amashanyarazi arabura mu duce twibasiwe.
Imidugudu yangijwe iherereye ku butumburuke bwa metero hafi 4,800 uvuye ku rwego rw’inyanja.
Uyu mutingito uvugwa ni umwe mu yahitanye abantu benshi muri ako karere, nyuma y’uwibasiye Intara ya Gansu mu 2023, ugahitana abantu 120.
Amakuru menshi amaze gutangazwa ku ngaruka zawo aturuka ku kigo cy’itangazamakuru cya Leta y’Ubushinwa, Xinhua, gishingira ku bitangazwa n’abayobozi b’inzego z’ibanze n’abashinzwe ubutabazi.

Ibitekerezo