Abantu bagera kuri 16 bapfuye, abandi 28 barakomereka nyuma y’uko bisi yari itwaye abagenzi yakoze impanuka mu Ntara ya Sinai y’Amajyepfo, mu burasirazuba bwa Misiri.
Minisiteri y’Ubuzima ya Misiri yatangaje ko iyi mpanuka yabaye mugitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 2 Nzeri 2026, ku muhanda uhuza imijyi ya Dahab na Nuweiba, yombi iherereye ku nkombe z’Inyanja Itukura.
Amakuru y’ibanze agaragaza ko iyo bisi yarenze umuhanda igwa hafi y’agace ka Al-Saada, ubwo yerekezaga i Nuweiba. Icyateye iyo mpanuka ntikiramenyekana, inzego zibishinzwe zikaba zatangiye iperereza.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima ya Misiri, Hossam Abdel Ghaffar, yavuze ko imodoka 20 zitwara indembe zahise zoherezwa ahabereye impanuka. Abatabazi bahaye inkomere ubutabazi bw’ibanze, mbere yo kuzigeza mu bitaro kugira ngo zikomeze kwitabwaho.
Televiziyo y’igihugu ya Jordanie, Al-Mamlaka, yatangaje ko mu bantu bapfuye harimo Abanya-Jordanie 10. Iyo bisi ngo yari itwaye abantu 43, barimo Abanya-Jordanie 22. Abandi bari bayirimo bari Abanyamisiri, nubwo umubare wa buri gihugu utahise utangazwa.
Minisitiri w’Ubuzima wa Misiri, Khaled Abdel Ghaffar, yategetse ko ibitaro byakira inkomere bihabwa abaganga, imiti n’ibindi bikoresho byose bikenewe. Yasabye kandi ko inzego z’ubuzima zikomeza gukorana n’ubuyobozi bwa Sinai y’Amajyepfo mu gukurikirana uko abakomeretse bitabwaho.
Dahab na Nuweiba ni imijyi ikurura ba mukerarugendo benshi kubera inkombe z’Inyanja Itukura, ibikorwa byo kwibira mu mazi no gusura ibice by’ubutayu bwa Sinai. Umuhanda wabereyemo impanuka ukoreshwa cyane n’abajya muri iyo mijyi ndetse n’aberekeza ku cyambu cya Nuweiba.
Impanuka zo mu muhanda zikomeje guhitana abantu benshi muri Misiri. Ikigo cya Leta gishinzwe ibarurishamibare, CAPMAS, cyatangaje ko mu 2025 abantu 5,829 bapfiriye mu mpanuka zo mu muhanda, biyongereyeho 10,8% ugereranyije n’umwaka wari wabanje. Abandi 84,553 barakomeretse.
Umuvuduko ukabije, kutubahiriza amategeko y’umuhanda, ibinyabiziga bitameze neza ndetse n’imihanda yangiritse biri mu bikunze kuvugwa nk’intandaro y’impanuka nyinshi muri icyo gihugu.

Ibitekerezo