Impanuka y’ubwato yahitanye abarenga 46 muri Nigeria

Abantu bagera kuri 46 bapfuye nyuma y’uko ubwato bwari butwaye abagenzi biganjemo abana, abagore n’abahinzi burohamye muri Leta ya Sokoto, mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria.

Iyi mpanuka yabaye mugitondo cyo ku wa Kane, tariki ya 20 Kanama 2026, hafi y’umudugudu wa Gorau, mu gace ka Goronyo. Ubwato bwari butwaye abantu berekezaga mu mirima y’umuceri.

Polisi ya Sokoto yatangaje ko muri ubwo bwato harimo abantu 77. Imibiri y’abantu 46 yari imaze kuboneka, abandi 15 bararokorwa, mu gihe 16 bari bagishakishwa. Iki gikorwa gihuriweho n’abatabazi bo mu bigo bya NEMA na SEMA, Polisi ndetse n’abaturage bazi koga no kwibira.

Umuvugizi wa Polisi muri Sokoto, Ahmed Rufai, yavuze ko kugera aho impanuka yabereye bigoye, ariko inzego z’ubutabazi zikomeje gukora ibishoboka byose ngo zibone abataraboneka.

Imibare yatanzwe n’inzego zitandukanye ndetse n’abaturage ntirahuza neza. Polisi yemeje abantu 46, Ikigo gishinzwe inzira zo mu mazi muri Nigeria kivuga nibura 47, mu gihe abatangabuhamya babwiye Reuters ko abapfuye bashobora kuba bararenze 50.

Umwe mu baturage yavuze ko bari bamaze gushyingura abantu 46, ariko hakomeza kuzanwa indi mibiri. Reuters yatangaje ko umunyamakuru wa yo yabonye imibiri 50, myinshi ipfunyitse mu mikeka no mu myenda gakondo, iri hafi y’umusigiti mbere yo gushyingurwa. Abana bagera kuri 40 bashobora kuba bari mu bapfuye, benshi bafite hagati y’imyaka 10 na 15.

Bivugwa ko ubwato bwari butwaye ba nyir’imirima n’abakozi bari bagiye gusarura umuceri. Icyateye impanuka ntikiratangazwa ku mugaragaro, nubwo amakuru amwe avuga ko bushobora kuba bwari butwaye abantu barenze ubushobozi bwa bwo.

Iyi mpanuka yasize agahinda gakomeye muri Gorau, aho abaturage bavuga ko hafi buri muryango wagize uwo ubura cyangwa ufite umuntu wari muri ubwo bwato.

Impanuka z’amato zikunze kuba muri Nigeria, cyane cyane mu gihe cy’imvura. Akenshi ziterwa no gutwara abantu benshi, gukoresha amato ashaje, kutagira amakoti arinda kurohama no kutubahiriza amabwiriza y’umutekano. Muri Mutarama 2026, indi mpanuka nk’iyi yahitanye nibura abantu 25 muri Leta ya Yobe.

Ubwato buri guca mu mugezi wo muri Sokoto. Ifoto: Reuters

Ibitekerezo