Rusizi: Imodoka ya Visi Meya yagonze umumotari n’uwo ahetse

Text size

Imodoka ya Mukakalisa Francine, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yakoze impanuka igonga umumotari n’uwo yari ahetse barakomereka bikomeye bahita bajyanwa kuvurirwa ku Bitaro bya Gihundwe.

Iyi modoka ifite ikirango cya RAI724Y yari itwawe n’umushoferi usanzwe atwara uyu muyobozi ariko uwo muyobozi ntiyari ayirimo. Iyo modoka ngo yari iturutse ku cyapa yerekeza ahazwi nko ku Badive, igeze mu mahuriro y’imihanda igongana na moto ifite ikirango cya RE740V maze umumotari n’uwo yari ahetse barakomereka bikomeye nk’uko ababonye iyi mpanuka babitangarije BTN TV dukesha iyi nkuru ndetse ngo bakaba nta cyizere cyo kubaho babaha.

Umwe yagize ati: “Twabonye imodoka iri kugendera mu 120, umumotari ari kuzamuka ahetse umugenzi ibakubitira aha ngaha. Uburyo yagendaga ntibikwiye umushoferi ugeze ahantu hari abantu benshi kuko n’abanyeshuri barimo bataha. Ntibari bubeho kuko ibirenge byacitse ndetse n’imitwe yajanjaguritse”.

Undi na we yagize ati: “Urebye ukuguru k’uwo mumotari kwari kwamaze gucika kuko kwari gufashwe n’ipantaro ariko n’uwo yari ahetse yakomeretse bikomeye”.

Abaturage bakomeje bavuga ko uwo mushoferi yari aje kureba Visi Meya ndetse bashimangira ko n’ubusanzwe atajya agenda buhoro kuko ngo hari n’abandi bantu yari agonze.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yahamije aya makuru ndetse avuga ko nta witabye Imana kuko abakomeretse bajyanwe kuvurirwa ku Bitaro bya Gihundwe.

Yagize ati: “Ni imodoka ya pickup yagonganye na moto. Moto yavaga muri karitsiye yitwa Mateus i Kamembe, umumotari ageze mu mahuriro y’imihanda ahita yinjira mu muhanda atabanje kwitonda. Impanuka ikimara kuba, umumotari n’uwo yari atwaye bakomeretse bahita bajyanwa kuvurirwa ku Bitaro bya Gihundwe, nta witabye Imana”.

Yakomeje avuga ko mu gihe umuntu ari mu muhanda akwiye kumenya ko atawurimo wenyine akitonda. Yagaragaje ko gutanguranwa cyangwa guhimanwa atari byiza ahubwo ko umuntu agomba kumenya ko ari bimwe mu biteza impanuka zigira ingaruka ku buzima bw’abantu ndetse no ku mitungo muri rusange.

Imodoka ya Visi Meya wa Rusizi yagonze umumotari n’uwo ahetse barakomereka bikomeye. Ifoto yakuwe mu mashusho y’inkuru ya BTN TV

Ibitekerezo