Umunyamakuru akaba n’umwe mu bantu bazwi cyane mu myidagaduro yo muri Uganda, Sheilah Gashumba, yatangaje ko nubwo akunze kugaragara mu bikorwa by’imyidagaduro ya nijoro, atanywa itabi, shisha cyangwa ngo akoreshe ibiyobyabwenge.
Gashumba yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’umwe mu bakora ibiganiro kuri YouTube muri Uganda, aho yasobanuye ko kuva na kera atigeze agira ubushake bwo kunywa itabi cyangwa gukoresha ibintu bisindisha n’ibiyobyabwenge.
Yavuze ko mu bintu adakunda by’umwihariko harimo shisha, ikunze kunywerwa mu tubari, mu mahoteli no mu bindi bibuga by’imyidagaduro.
Gashumba yavuze ko kimwe mu bituma adakunda shisha ari uburyo abona bamwe mu bayitegura cyangwa bayigeza ku bakiliya baba badafite isuku ihagije.
Yagize ati: “Abayitanga akenshi baba bafite umwanda kandi bambaye imyenda y’umukara. Ubushyuhe bwinjira mu myenda yabo kandi ntibayimesa. Baba bafite impumuro mbi cyane.”
Yakomeje avuga ko atishimira kandi uburyo bamwe mu batanga shisha bagenda bayitwara bayivana ku mukiliya umwe bayijyana ku wundi, ibintu avuga ko bituma arushaho kutayikunda.
Nubwo akazi ka Gashumba gatuma kenshi aba ahantu habera imyidagaduro ya nijoro, aho kunywa inzoga, itabi na shisha bikunze kugaragara, yavuze ko we yahisemo kutabikoresha.
Uyu mukobwa umaze igihe azwi mu myidagaduro yo muri Uganda agaragaza ko kuba umuntu akorera cyangwa akunda kujya ahantu habera ibirori bitavuze ko agomba gukurikiza ibyo abandi bahakorera.
Gashumba asanzwe azwi cyane mu ruganda rw’imyidagaduro muri Uganda, aho yakoze mu itangazamakuru ndetse akamenyekana no mu bikorwa bitandukanye by’imyidagaduro ya nijoro.

Ibitekerezo