Abaturage ba Guinea-Bissau batoye bashyigikira Itegeko Nshinga rishya ryongerera Perezida ububasha, mu gihe icyo gihugu gitegereje amatora rusange agamije kugisubiza ku butegetsi bwa gisivili.
Ibyavuye muri referandumu yo ku wa 30 Kanama 2026 by’agateganyo bigaragaza ko 70% by’abatoye bashyigikiye iryo Tegeko Nshinga, naho 30% bararyanga. Komisiyo y’Amatora yatangaje ko abantu 544,060 batoye, bangana na hafi 60% by’abaturage 915,000 bari biyandikishije.
Itegeko Nshinga rishya ryongera imbaraga z’Umukuru w’Igihugu muri gahunda y’ubutegetsi yari isanganywe ihuza ubwa Perezida n’ubushingiye ku Nteko Ishinga Amategeko.
Perezida azajya agira ububasha bwo gushyiraho no gukuraho Minisitiri w’Intebe n’abandi bagize Guverinoma. Azajya kandi ashobora gushyiraho, guhuza cyangwa gukuraho minisiteri no gusesa Inteko Ishinga Amategeko mu gihe igihugu kiri mu kibazo gikomeye cya politiki.
Impinduka zemejwe zigabanya umubare w’abagize Inteko Ishinga Amategeko, bave ku 102 bagere kuri 65. Uturere tw’amatora na two tuzava kuri 29 tube kuri 12.
Umuntu ushaka kwiyamamariza kuyobora igihugu azajya asabwa kuba amaze nibura imyaka itanu ikurikirana atuye muri Guinea-Bissau. Iri hame rishobora kubangamira abanyapolitiki baba hanze y’igihugu. Itegeko Nshinga rishya riteganya kandi ishyirwaho ry’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga.
Ubutegetsi bwa gisirikare buyobowe na Général Horta Inta-A Na Man buvuga ko izi mpinduka zizagabanya amakimbirane yahoraga hagati ya Perezida, Minisitiri w’Intebe n’Inteko Ishinga Amategeko, bityo abayobozi bagatorwa bakabasha kurangiza manda za bo.
Ishyaka rikomeye ritavuga rumwe n’ubutegetsi, PAIGC, ryo ryasabye abayoboke ba ryo kutitabira referandumu. Rivuga ko inzego zashyizweho nyuma yo guhirika ubutegetsi nta bubasha bushingiye kuri demokarasi zifite bwo guhindura amategeko agenga igihugu.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi banenze kuba abashyigikiye gutora “Oya” batarahawe umwanya uhagije wo kwiyamamaza, bakavuga ko Itegeko Nshinga rishya rishobora kwegeranya ububasha bwinshi mu maboko ya Perezida.
Igisirikare cyafashe ubutegetsi ku wa 26 Ugushyingo 2025, mbere y’umunsi umwe ngo Komisiyo y’Amatora itangaze ibyavuye mu matora ya Perezida yari yateje impaka. Perezida wari uriho, Umaro Sissoco Embaló, yahise akurwa ku butegetsi, ibyavuye mu matora biraseswa.
Amatora mashya ya Perezida n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko ateganyijwe ku wa 6 Ukuboza 2026. Umuyobozi w’inzibacyuho, Général Horta Inta-A Na Man, yatangaje ko atazayiyamamazamo.
Guinea-Bissau yabonye ubwigenge kuri Porutugal mu 1974. Kuva icyo gihe, yahuye n’ihirikwa ry’ubutegetsi n’amagerageza yo kubuhirika agera ku icumi, bituma ikomeza kuba kimwe mu bihugu by’Afurika y’Iburengerazuba bifite politiki idahagaze neza.

Ibitekerezo