Imyigaragambyo mu Bufaransa; gerenade yaciye umunyeshuri ikiganza

Text size

Ubufaransa bwahagaritse by’agateganyo ikoreshwa rya gerenade zo gukanga no gutatanya abaigaragambya, nyuma y’uko imwe muri zo ituritse igaca ikiganza cy’umunyeshuri w’umuhungu w’imyaka 15.

Ibi byabaye mu gihe imyigaragambyo y’abanyeshuri ikomeje mu bice bitandukanye by’icyo gihugu.

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu. Laurent Nuñez, yavuze ko iryo hagarikwa rizakomeza kugeza hamenyekanye neza uko ibyabereye I Lens, mu majyaruguru y’Ubufaransa, ku wa Mbere byagenze. Yagaragaje ko amakuru yatanzwe n’abigaragambya n’ay’abategetsi avuguruzanya.

Amatsinda atandukanye yamaganye uburyo polisi ihangana n’abigaragambya, ayishinja gukoresha imbaraga z’umurengera cyane cyane ku rubyiruko rutarageza ku myaka 20.

Mugitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, imyigaragambyo yari ikibangamiye amasomo, aho amashuri arenga 500 yari yafunzwe yose cyangwa igice cya yo. Minisitiri w’Intebe, Sebastien Lecornu, yari ategerejweho kugeza ijambo ku gihugu kuri uyu mugoroba agaruka kuri icyo kibazo.

Minisitiri w’Uburezi, Edouard Geffray, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko amashuri 24 yatwitswe cyangwa yangijwe bikomeye, ku buryo azamara ibyumweru byinshi adakora. Yavuze ko ibyo bizagira ingaruka ku banyeshuri bagera ku 30,000.

Ku wa Kabiri, abantu babarirwa mu bihumbi amagana bari bagiye mu mihanda basaba ko amashuri ahabwa ubufasha n’ubwitabire burushijeho. Mu mijyi imwe, polisi yakoresheje imyuka iryana mu maso n’imodoka zitera amazi gutatanya abigaragambya.

Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Gihugu yatangaje ko abantu 488 batawe muri yombi, mu gihe abashinzwe umutekano 43 bakomeretse

I Paris, abanyeshuri n’abigaragambya amagana menshi bafunze ishuri ryisumbuye rya Helene Boucher. Jerome Gilles/NurPhoto/Getty Images

Ibitekerezo