Bamwe mu bagore n’inkumi batunzwe no gukora aburaya mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, bari kurira igihombo cyo kubura abakiriya nyuma y’uko inzoga zitujuje ubuziranenge zirimo n’icyuma zihagaritswe mu Rwanda.
Ibi abakora uburaya babitangaje nyuma y’aho hashize igihe kitari kirekire cyane Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa (Rwanda FDA), gifunze inganda zirenga 148 zakoraga inzoga zitujuje ubuziranenge ndetse ibyo zakoraga bigakurwa no ku isoko.
Nkuko UKWELITIMES yabitangaje Bamwe mu bakora uburaya baganiriye nayo bo mu Mirenge yo mu Mujyi wa Kigali, bayibwiye ko bishimiye cyane ko inzoga z’ibyuma zaciwe kubera ko zatezaga umutekano muke zikanagira ingaruka ku buzima bw’uwazinyweye.
Aba bagore batunzwe n’uburaya banemeza ko hari abagabo batari bake banywaga ibyuma bakabahohotera gusa bagashimangira ko izo mpinduka zabateye igihombo kuko bugarijwe n’ubukene kubera ko batagipfa kubona abakiriya.
Umugore w’imyaka 35 ukorera uburaya ahitwa i Matimba mu Murenge wa Rwezamenyo, Akarere ka Nyarugenge yagize ati “ Mbere umugabo yagiraga atya yanywa ibyuma bye bibiri agahita yumva ashatse umugore maze akakwiyongoza nawe ukabona ayo kurya cyangwa kwishyura inzu, ariko kuva babica ubu biba ari amahirwe kubona umugabo.”
Undi yagize ati “ Nanjye nemeranya nawe ko abaciye inzoga z’ibyuma bakoze neza kandi wumve ngo cyane kuko byari bimaze kwica abantu benshi, ariko wumve ko natwe dukora uburaya byangije akazi kacu, kubera ko iyo umugabo yabaga amaze kunywa icyuma cye , na we wabaga uzi neza aho uri buhere umureshya kugira ngo muryamane.”
Yakomeje agira ati ” Gusa wumve ko gica ibyuma byatanze umusaruro ufatika ubu natwe turi kuva mu buraya turi benshi cyane kuko iyo umuntu yabaga yabinyweye nta n’ubwo yitekerezagaho.”
Ignace Kamatari ukora akazi k’ubukomisiyoneri mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, nawe yemeza ko hari abantu benshi bamaraga kunywa inzoga z’ibyuma bakishora mu busambanyi.
Ati “ Uwaciye ibyuma yarakoze kuko hari abagabo nzi bamaraga kubinywa bagahita bigira mu ndaya rimwe na rimwe ahubwo ugasanga banakoze imibonano mpuzabitsina batambaye agakingirizo.”
Yakomeje agira ati ” Maze hari n’inzu winjiragamo indaya ikabanza ikaguha nk’icyuma wamara kujya swingi ugahita iyiyongoza. Wumve ko mbere bitabaga byoroshye gusohoka mu nzu y’indaya yabaga irimo akabari k’inzoga z’ibyuma.”
Yakomeje ashima Leta yafashe ingamba zo guca inzoga zitujuje ubuziranenge cyane cyane izitwa ibyuma.

Ibitekerezo