Rutsiro: Umusore akurikiranyweho kwica mugenzi we bapfuye indaya

Umusore wo mu Karere ka Rutsiro ari gushakishwa n’inzego zibifitiye ububasha nyuma yo kurwana na mugenzi we bapfuye indaya bikamuviramo kwitaba Imana.

Amakuru dukesha UkweliTimes avuga ko ibi byabereye mu Murenge wa Gihango, Akagari ka Congonil mugitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 7 Nzeri 2026.

Biravugwa ko abo basore bombi bahuriye kuri uwo mukobwa [bavuga ko ari indaya] bombi bagashaka kuryamana na we bityo bakabirtwaniramo bikarangira umwe ahasize ubuzima.

Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro, ngo uyu musore wakubise mugenzi we bikarangira yitabye Imana, ngo aracyari gushakishwa kugira ngo ashyikirizwe ubutabera naho uwo mukobwa we akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihango mu gihe iperereza rikomeje ngo hamenyekane ukuri.

Ibiro by’Akarere ka Rutsiro. Ifoto yakuwe kuri interineti

Ibitekerezo