Kigali: Amata aranywa umugabo agasiba undi.

Abatuye mu mujyi wa Kigali bavuga ko muri iyi minsi kubona amata bitaboroheye nk’uko byari bisanzwe, ndetse bavuga ko n’iyo bayabonye bayagura ku biciro cyohejuru, bikabagiraho ingaruka mu buzima bwa buri munsi.

Bamwe mu bagura amata mu mujyi wa Kigali bavuga ko iki kibazo kimaze iminsi kibangamira abaguzi, cyane cyane abakenera amata buri munsi. Hari n’abavuga ko igiciro cyazamutse ku buryo batangiye gutekereza kugabanya cyangwa kureka kuyanywa.

Nzayisingiza Joel, umwe mu baturage baganiriye kuri iki kibazo, avuga ko amaze iminsi agura amata ku giciro kiri hejuru ugereranyije n’uko yari asanzwe ayagura.

Ati: “Muri iyi minsi rwose amata ari guhenda cyane, nkange nafashe umwanzuro wo kuba ndetse kuyanywa.”

Nubwo abaguzi bavuga ko amata yabaye make kandi ahenze, hirya no hino mu mujyi wa Kigali, abakora mu makusanyirizo y’amata na bo bavuga ko muri iki gihe batakibona amata menshi nk’uko byari bisanzwe. Ibi ngo biri kugira ingaruka ku bucuruzi bwabo ndetse no ku ruhererekane rwo kugeza amata ku bayakeneye.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kongerera agaciro ibikomoka ku matungo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, Dr. Eugene Niyonzima, avuga ko igabanuka ry’umukamo rifitanye isano n’izuba ryinshi ndetse n’igabanuka ry’amazi amatungo abona.

Ati: “Amata agizwe hafi ya 87% by’amazi. Ibyo rero byumvikanisha ko iyo amazi yagabanutse cyane, muri iki gihe cy’impeshyi, n’umukamo ugabanuka.”

Ikusanyirizo ry,Amata rya kinyinya, ifoto:kigali24

Dr. Niyonzima avuga ko igabanuka ry’umukamo ryagaragaye cyane mu Ntara y’Iburasirazuba, ahaturuka igice kinini cy’amata tuba dufite mu gihugu.

Ati: “Mu Ntara y’Iburasirazuba ni ho haturuka amata menshi, kuko hava hagati ya 40 na 50% by’umukamo dufite. Dufashe urugero nko mu Karere ka Nyagatare, havaga litiro ibihumbi 100 ku munsi, ariko mu mpera z’iki cyanda twari tugeze hagati y’ibihumbi 20 na 30.”

Ibi bigaragaza ko umusaruro w’amata wagabanutse ku buryo bukomeye, bigatuma n’amata agera ku makusanyirizo n’abaguzi aba make ugereranyije n’igihe umusaruro uba mwinshi.

 Dr. Niyonzima ivuga ko nubwo amata yabaye make, igiciro abacuruzi baranguriraho amata kitigeze gihinduka. Ahubwo hari abacuruzi bashobora kuba barongereye ibiciro mu bagurishaho, kandi barangura ku giciro kimwe.

Ati: “Igiciro baranguriraho amata cyo ntabwo cyahindutse. Ahubwo hari abacuruzi bamwe na bamwe bongereye igiciro kandi barangurira ku giciro kimwe.”

Yongeyeho ko RAB iri gukorana n’inzego zibishinzwe, zirimo Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, kugira ngo hakurikiranwe ibiciro ku isoko kandi harebwe niba nta bacuruzi barimo kubyongera mu buryo butemewe.

Amata ni ingira kamaromu mibereho ya muntu kuko afite intungamubiri nyinshi kandi zifitiye umubiri akamaro, cyane cyane ku bana bato. Abaturage bavuga ko amata akomeje kubura ku isoko.

iri ni rimwe mu makusanyirizo y’amata yo mu mujyi wa Kigaki: ifoto:kigali24

Ibitekerezo