Umusore wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Hamed Ali Al Shehhi, yanditse amateka mashya nyuma yo kwinjiza umupira wa basketball mu nkangara awuteje agatsinsino ari ku ntera ya metero 12.
Uyu musore w’imyaka 24 usanzwe azwiho ubuhanga budasanzwe mu guconga umupira w’amaguru, yaciye agahigo ko guteresha umupira wa basketball agatsinsino ukinjira mu nkangara uri kure cyane kurusha ahandi hose byigeze gukorwa.
Amashusho y’igerageza rye agaragaza Al Shehhi ateruza umupira ikirenge, akawujugunya mu kirere, hanyuma akawutera agatsinsino. Umupira wahise uguruka ugera mu nkangara yari ku ntera ya metero 12, bituma Guinness World Records yemeza ko ashyizeho agahigo gashya.
Al Shehhi si ubwa mbere yandika amateka kubera ubuhanga bwe. Afite n’utundi duhigo turimo gukoresha ivi aconga umupira inshuro 215 mu munota umwe, no kwiruka metero 50 akomeza kuwukinisha ivi mu masegonda 10.50.
Yanditse kandi agahigo ko gukora ku mupira n’ivi inshuro 211 mu munota umwe yicaye, ndetse no kwinjiza umupira w’amaguru mu nkangara awuteje agatsinsino ari ku ntera ya metero 12.
Al Shehhi yavuze ko yifuzaga ko bumwe mu buhanga yakuye mu gukunda no kwitangira umupira w’amaguru bwandikwa kandi bukamenyekana ku rwego mpuzamahanga. Yongeyeho ko atewe ishema no guhagararira Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu binyuze muri ibyo yagezeho.
Kanda hano hasi urebe amashusho
Ibitekerezo