Ingagi ishaje kurusha izindi zose ku isi, yizihije isabukuru mu buryo budasanzwe kandi buhebuje
Ingagi yitwa Fatou, izwi nk’iyishaje kurusha izindi zose zibera mu bunyagano ku isi, yizihije isabukuru ya yo y’imyaka 69 ku wa Mbere, ihabwa ifunguro ridasanzwe ririmo inyanya nto, beterave, puwaro (poireaux) na salade, byose byateguriwe mu cyanya cy’inyamaswa cya Berlin.
Nubwo ari umunsi w’amavuko, Fatou ntiyahawe umugati (gâteau) kuko isukari atari nziza ku nyamaswa ishaje nka yo.
Fatou ni ingagi yo mu bwoko bwa “western lowland gorilla”, yageze mu cyahoze ari West Berlin mu 1959. Icyo gihe bakekaga ko yari ifite imyaka hafi ibiri, nubwo itariki nyayo y’amavuko ya yo itazwi—itariki ya 13 Mata ni yo yashyizweho nk’umunsi wizihirizaho isabukuru ya yo. Ubusanzwe, ingagi zishobora kubaho hagati y’imyaka 35 na 40 mu ishyamba, ariko zikabaho igihe kirekire iyo zibaye mu bunyagano.
Mu 2024, Fatou yabaye inyamaswa ishaje kurusha izindi zose zari mu cyanya cy’inyamaswa, nyuma y’urupfu rwa Ingo, flamingo yari ifite nibura imyaka 75 kandi yari yarageze mu cyanya cy’inyamaswa kuva mu 1955.
Bivugwa ko Fatou yavukiye mu ishyamba ryo muri Afurika y’Iburengerazuba, ariko inkuru ivuga ko umusare w’Umufaransa yayikuye muri Afurika akayijyana i Marseille, aho yayitanze mu rwego rwo kwishyura amafaranga yari yanywereye mu kabari, nk’uko igitabo cy’abaciye agahigo (Guinness World Records) kibivuga. Nyuma, umucuruzi w’inyamaswa w’Umufaransa ngo ni we wayigurishije mu bacunga icyanya cy’inyamaswa.
Muri iki gihe, Fatou iba mu gace ka yo kihariye kandi ikunda kwitandukanya n’izindi ngagi kubera izabukuru. Yamaze no gutakaza amenyo kandi igira ibibazo iyo bayikozeho kandi ifite n’ibibazo byo kutumva neza.
Christian Aust, ushinzwe kwita ku nyamaswa z’inkende mu cyanya cy’inyamaswa cya Berlin, yavuze ko nubwo Fatou igira akantu ko kwinangira, igira urugwiro n’abayitaho.
Ku myaka 69, Fatou ikwiye kwishimira ubuzima bwa yo. Isabukuru nziza kuri yo!

