Abashinzwe pariki n’abaturage bo mu majyaruguru ya Tanzania batangiye urugamba rwo kuzimya inkongi y’umuriro yibasiye inkengero z’Umusozi Kilimanjaro, muremure kurusha iyindi muri Afurika.
Amakuru yatangajwe n’Ikigo cya Tanzania gishinzwe Pariki z’Igihugu (TANAPA) avuga ko iyi nkongi yatangiye ahagana saa cyenda n’igice z’amanywa zo ku wa Kane, tariki ya 3 Nzeri 2026. Yatangiriye mu gace ka Kikerelwa, gaherereye mu Karere ka Rombo, mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’uwo musozi.
Catherine Mbena, Umuyobozi wungirije ushinzwe kubungabunga ibidukikije muri TANAPA, yavuze ko abashinzwe kuzimya inkongi bahise boherezwa muri ako gace, aho bafatanya n’abaturage gukumira ko umuriro wakomeza gukwirakwira.
Iyo nkongi iri kwibasira ibimera biri ku butumburuke bwa metero zigera ku 3,400 uvuye ku nyanja. Aho hantu hakunze kugira ibyatsi n’ibihuru bishobora gufatwa vuba n’umuriro, cyane cyane mu gihe cy’izuba n’umuyaga mwinshi.
Mbena yavuze ko icyateye iyo nkongi kitaramenyekana, ariko iperereza rikaba rikomeje. Yashimangiye ko umutekano w’abasura pariki, uw’abakozi ndetse no kurengera umutungo kamere ari byo byashyizwe imbere.
Kugeza ubu, nta makuru aratangazwa ku mubare w’abantu baba bakomerekeye muri iyi nkongi cyangwa ubuso imaze kwangiza. Abashinzwe ibikorwa byo kuyizimya bakomeje gukurikiranira hafi uko ihagaze.
Si ubwa mbere Umusozi Kilimanjaro wibasirwa n’inkongi zikomeye. Muri Nzeri 2023, umuriro wamaze hafi icyumweru watwitse ubuso bungana na kilometero kare 17. Mu 2022 na bwo, indi nkongi yamaze iminsi myinshi yibasira ibimera byo kuri uwo musozi. Impuguke zivuga ko ibihe by’izuba, umuyaga n’ibikorwa bya muntu biri mu bituma umuriro ushobora gukwirakwira vuba muri ako gace.
Umusozi Kilimanjaro ufite ubutumburuke bwa metero 5,895. Ni wo musozi muremure muri Afurika ndetse ukaba umwe mu hantu nyaburanga hinjiriza Tanzania amadovize menshi, kuko buri mwaka ukurura ba mukerarugendo bagera ku 50,000 baturutse hirya no hino ku isi.

Ibitekerezo