Abantu bagera kuri 11 bamaze kwemezwa ko bapfuye, abandi 19 bakaba bataraboneka, nyuma y’inkongi ikomeye y’umuriro yadutse mu majyepfo ya Espagne, mu Ntara ya Andalusia, igakwirakwira ku muvuduko udasanzwe igatwika amashyamba n’uturere dutuwe.
Perezida w’Intara ya Andalusia, , yatangaje ko iyi nkongi ishobora kuba yaratangiye nyuma y’uko umurongo w’amashanyarazi uguye hasi, ugateza inkongi yahise ikwira mu mashyamba akikije agace ka ndetse n’umudugudu wa .
Moreno yavuze ko ingaruka z’iyi nkongi ari “iziteye agahinda gakomeye”, anaburira ko umubare w’abapfuye ushobora gukomeza kwiyongera bitewe n’uko hari abantu benshi bataraboneka.
Abantu umunani bamaze gukomereka, muri bo bane bakaba barembye cyane, mu gihe amagana y’abashinzwe kuzimya inkongi, abasirikare n’abatabazi bakomeje guhangana n’uyu muriro ushobora gukomeza gukwirakwira kubera ubushyuhe bwinshi n’umuyaga.
Minisitiri ushinzwe Ubuzima n’Ibikorwa by’Ubutabazi muri Andalusia, Antonio Sanz, yavuze ko imibiri y’abantu 11 yabonetse hafi no mu mudugudu wa Bédar.
Yongeyeho ko abenshi cyangwa se bose mu bapfuye bashobora kuba ari abanyamahanga.
Mu bapfuye harimo abantu bane basanzwe mu modoka yahiye irakongoka. Abashinzwe iperereza bavuga ko iyo modoka yari ifite volant iri iburyo, ibintu bikunze kugaragara ku modoka zo mu Bwongereza, ari na byo byatumye hakekwa ko abo bantu bashobora kuba ari Abongereza.
Icyakora, kugeza ubu nta rwego rwa Leta y’u Bwongereza rwari rwemeje ku mugaragaro ubwenegihugu bwabo, nubwo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bwongereza yatangiye gukusanya amakuru ku byabaye.
Abashinzwe ubutabazi bavuga ko iyi nkongi yari igoye kuyizimya kuko yakwirakwiriye mu mashyamba yumye cyane, mu gihe ubushyuhe bwari bukomeje kuzamuka.
Umuyaga mwinshi, ibimera byumye n’ubutaka bumaze igihe butagwa imvura byatumye umuriro ukwira vuba, ugera no mu bice bituwe n’abaturage ndetse bamwe bahatirwa guhunga basiga ibyabo.
Abashinzwe kuzimya inkongi bakomeje gukoresha indege zidasuka amazi n’indege za kajugujugu, hamwe n’ibinyabiziga byabugenewe, kugira ngo babashe gukumira ko umuriro ukomeza gukwira.
Iyi nkongi ibaye mu gihe u Burayi bw’amajyepfo bukomeje kwibasirwa n’ubushyuhe bukabije, aho mu bice byinshi bya Espagne ubushyuhe buri kugera kuri dogere 40 Celsius cyangwa bukanarenga.
Mu mezi ashize, inkongi nk’izi zagaragaye no muri Portugal, u Bufaransa no mu bindi bihugu byo ku nyanja ya Mediterane, aho abantu ibihumbi n’ibihumbi bamaze kwimurwa mu ngo zabo kugira ngo barindwe.
Impuguke mu by’ikirere zivuga ko imihindagurikire y’ibihe iri gutuma ubushyuhe bukabije, amapfa ndetse n’inkongi z’amashyamba byiyongera ku mugabane w’u Burayi, cyane cyane mu gihe cy’impeshyi.
Minisitiri w’Intebe wa Espagne, , yavuze ko yababajwe cyane n’ingaruka z’iyi nkongi, yihanganisha imiryango yabuze ababo ndetse ashima ubutwari bw’abashinzwe ubutabazi bakomeje gukora ubutaruhuka.
Mu gihe ibikorwa byo gushakisha ababuriwe irengero bikomeje, abayobozi bavuga ko icyihutirwa ari ugucunga ko umuriro utagera mu tundi duce dutuwe, no gutabara abaturage bakomeje guhungishwa n’iyi nkongi, mu gihe hari impungenge ko umubare w’abapfuye ushobora gukomeza kwiyongera.

Ibitekerezo