Inkongi zahitanye 12 muri Algeria

Abantu bagera kuri 12 bamaze guhitanwa n’inkongi z’umuriro zibasiye amashyamba n’ibihuru mu ntara zitandukanye zo mu majyaruguru y’Algeria, mu gihe abandi 54 bakomeretse.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Saïd Sayoud, yatangaje ko abantu batanu bapfiriye mu ntara ya Jijel, bane muri Béjaïa, naho abandi batatu bagapfira muri Tizi Ouzou. Mu bakomerekejwe n’umuriro no guhumeka umwotsi mwinshi, batandatu bari mu bitaro mu cyumba cy’indembe.

Urwego rw’Algeria rushinzwe ubutabazi n’ubwirinzi bw’abaturage rwatangaje ko ku wa Gatatu rwabaruye inkongi 154 mu gihugu hose. Intara ya Béjaïa yonyine yabonetsemo inkongi 36, ariko kugeza ku mugoroba 18 muri zo zari zimaze kugenzurwa.

Nubwo amakuru ya mbere yavugaga ko inkongi zahagaritswe, abategetsi basobanuye ko hari izari zimaze kugenzurwa mu ntara za Skikda, El Tarf, Bouira, Tizi Ouzou na Tébessa. Ibikorwa byo kuzimya izindi byari bigikomeje muri Béjaïa, naho muri Jijel umuriro wari ukiboneka mu turere 12.

Imiryango ibarirwa muri za mirongo yakuwe mu ngo za yo mu duce twa Béjaïa na Jijel, ijyanwa ahantu hatekanye. Amashusho yatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri ako gace yagaragaje abaturage bahungira mu nyubako zirimo ibiro by’iposita, mu gihe umwotsi mwinshi wari ukomeje gutwikira aho batuye.

Sayoud yagiye mu Mujyi wa Souk El Thenine muri Béjaïa ari kumwe na Minisitiri w’Ubuzima, Mohamed Seddik Ait Messaoudene. Basuye abakomeretse banagenzura ibikorwa byo kuzimya umuriro, kuvura abahuye n’iki cyago no kwimura abari mu duce twugarijwe.

Izi nkongi zibaye mu gihe Algeria na Tunisia byugarijwe n’ubushyuhe bukabije. Ubushyuhe bwinshi, umuyaga ukaze n’amapfa bituma amashyamba n’ibihuru byumye bifatwa n’umuriro byoroshye, ugakwira mu gihe gito.

Muri Nyakanga 2026, inkongi zari zimaze guhitana abandi bantu nibura batandatu muri Algeria. Urwego rushinzwe ubutabazi rwari rwanatangaje ko rwazimije inkongi zirenga 900 mu bice bitandukanye by’igihugu kuva ku wa 8 Nyakanga, bigaragaza ubukana bw’igihe cy’impeshyi cy’uyu mwaka.

Algeria ikunze kwibasirwa n’inkongi zikomeye mu mezi y’ubushyuhe, cyane cyane mu duce dufite amashyamba yo ku nkombe z’Inyanja ya Méditerranée. Mu 2021, inkongi zibasiye cyane akarere ka Kabylie zahitanye abantu babarirwa muri za mirongo, barimo abasirikare bari bagiye gufasha mu bikorwa by’ubutabazi.

Abahanga mu bijyanye n’ikirere bavuga ko izamuka ry’ubushyuhe bw’isi, amapfa amara igihe kirekire n’umuyaga ukaze bikomeje kongera ibyago by’inkongi zikomeye mu majyaruguru ya Afurika no mu bihugu bikora ku Nyanja ya Méditerranée.

Umuntu uri kuzimya inkongi muri Algeria. Ifoto: Reuters

Ibitekerezo