Intambara ya Ukraine ni yo iri ku isonga mu biganiro by’abakuru b’ibihugu bihuriye mu nama ya G7 iteraniye i Evian mu Bufaransa kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Kamena 2026, aho Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yitabiriye nk’umushyitsi wihariye.
Zelensky yageze mu misozi ya Alpes mu Bufaransa mugitondo cya kare, yakirwa na Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, ku cyambu cya Hôtel Royal iri ku nkengero z’ikiyaga cya Léman. Aba bayobozi bombi bagiranye ibiganiro byamaze hafi iminota 20 mbere yo kwitabira ibikorwa by’inama.
Ikiri kwibandwaho cyane muri iyi nama ni ukureba niba ibihugu by’inshuti za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika byashobora kumvisha Perezida Donald Trump gushyigikira ku mugaragaro Ukraine mu rugamba rwa yo n’Uburusiya buyobowe na Vladimir Putin. Zelensky yifuza kandi kugirana ibiganiro byihariye na Trump, nubwo kugeza ubu nta gahunda y’inama hagati ya bo yatangajwe ku mugaragaro.
Trump yavuze ko ku Cyumweru yagiranye ibiganiro byiza na Zelensky ndetse na Putin, agaragaza icyizere ko hashobora kuboneka umuti w’iyo ntambara. Yanagaragaje impungenge z’uko buri kwezi abantu bagera ku 25,000, cyane cyane abasirikare, bapfira muri iyo mirwano.
Iyi nama ibaye nyuma y’ibitero bishya Uburusiya bwagabye kuri Kyiv ku wa Mbere, byahitanye nibura abantu 11 ndetse bigatwika katedrali y’amateka. Nyuma y’ibi bitero, Zelensky yasabye amahanga kongera igitutu kuri Moscou no kongera inkunga y’ubwirinzi bwo mu kirere bwa Ukraine.
Abayobozi b’Uburayi na Canada bakomeje gushyigikira Ukraine. Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Keir Starmer, yatangaje ko igihugu cye kizaha Ukraine uranium ikungahaye izifashishwa mu nganda zitanga amashanyarazi akomoka ku ngufu za nikleyeri, ndetse kikanafatira u Burusiya ibindi bihano bishya.
Perezida w’Inama y’Ubumwe bw’Uburayi, António Costa, yavuze ko ubumwe n’ubushake bya G7 ari ingenzi mu kurangiza iyi ntambara no kugera ku mahoro arambye kandi arangwa n’ubutabera. Perezida wa Komisiyo y’Uburayi, Ursula von der Leyen, na we yashimye uburyo Ukraine ikomeje guhangana n’Uburusiya ndetse ikaba inafite ubushobozi bwo kugaba ibitero ku ntego z’ingenzi ziri imbere mu Burusiya.
Nubwo ibihano mpuzamahanga bikomeje gushyirwa ku Burusiya, Perezida Vladimir Putin aracyakomeje gutsimbarara ku myanzuro ye. Zelensky yavuze ko yari yatumiye Putin kwitabira ibiganiro bya G7 ariko ntiyabyitabira, ashimangira ko Moscou igaragaza ko itaritegura ibiganiro by’amahoro.
Uretse ikibazo cya Ukraine, abakuru b’ibihugu bya G7 baranaganira ku bibazo byo mu Burasirazuba bwo Hagati, cyane cyane intambara iri hagati y’Amerika, Israel na Iran. Muri ibyo biganiro hanatumiwemo Misiri, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Qatar, igihugu cyagize uruhare mu buhuza bwagejeje Washington na Tehran ku masezerano mashya.

Ibitekerezo