Netanyahu yibasiye Ubwongereza

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yateje impaka nyuma yo kwita Ubwongereza “Repubulika ya Kisilamu y’Ubwongereza”, amagambo yanenzwe nk’ashobora gukongeza urwango rushingiye ku idini no kurushaho kwangiza umubano w’ibihugu byombi.

Netanyahu yayavugiye mu kiganiro cyaciye kuri radiyo y’igisirikare cya Israel, ubwo yanengaga uburyo ibitangazamakuru byo mu Bwongereza bisigaye bivuga kuri Israel.

Yatanze urugero rw’umwanditsi Randolph Churchill, umuhungu wa Winston Churchill wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, avuga ko yatangaje inkuru zashyigikiraga Israel mu Ntambara y’Iminsi Itandatu yo mu 1967.

Netanyahu yakomeje avuga ko kubona inkuru nk’izo mu Bwongereza bwo muri iki gihe bigoye, ahita akoresha imvugo yo kubwita “Repubulika ya Kisilamu y’u Bwongereza.”

Yanagarutse ku magambo J.D. Vance ya Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yo mu 2024, ubwo yateraga urwenya avuga ko Ubwongereza bushobora kuzaba “igihugu cya mbere kigendera ku matwara ya Kisilamu gifite intwaro za kirimbuzi.”

Netanyahu yavuze ko Israel ikomeje gukora ibishoboka kugira ngo Iran itabona intwaro nk’izo.

Amagambo ye yamaganiwe kure n’Umuryango w’Abayahudi b’Impinduramatwara mu Bwongereza na Ireland. Abawuyobora, Rabbi Charley Baginsky na Rabbi Josh Levy, bavuze ko Netanyahu adahagarariye Abayahudi bo mu Bwongereza.

Bavuze ko gukoresha imvugo isuzugura Abayisilamu cyangwa ibafata nk’ikibazo biteje akaga, cyane cyane mu gihe urwango rwibasira Abayahudi n’Abayisilamu rukomeje gutera ubwoba mu baturage.

Aya magambo aje umubano wa Israel n’Ubwongereza ukomeje kuzamo agatotsi. Guverinoma y’Abakozi yahagaritse ibiganiro bimwe by’ubucuruzi na Israel, ihagarika zimwe mu mpushya zo kohereza intwaro muri icyo gihugu, inafatira ibihano abayobozi ba Israel Itamar Ben-Gvir na Bezalel Smotrich.

Ubwongereza kandi bwakomeje kunenga ibikorwa bya Israel muri Gaza, busaba ko hashyirwa igitutu kuri guverinoma ya Netanyahu no ku bikorwa byo kubaka imidugudu y’Abisiraheli mu bice bya Palestina byigaruriwe.

Benjamin Netanyahu yibasiye Ubwongereza bikurura umwuka mubi. Ifoto: CNN

Ibitekerezo