Inzovu yateje impanuka ikomeye muri Uganda bamwe barapfa
Abantu batatu bapfiriye mu mpanuka ikomeye yabereye muri pariki y’igihugu ya Murchison Falls National Park muri Uganda, nyuma y’uko imodoka barimo igonganye n’inzovu yari iri mu muhanda.
Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Uganda, aho polisi yavuze ko abandi bantu bane bakomeretse bikabije.
Amakuru yatangajwe n’inzego z’umutekano agaragaza ko imodoka yakoze impanuka yari itwaye abakozi barindwi bo mu kigo cy’imisoro n’amahoro cya Uganda (URA), bari bavuye mu mujyi wa Arua berekeza i Kampala.
Abakomeretse bahise bajyanwa ku bitaro byo muri ako gace kugira ngo bahabwe ubutabazi bwihuse, nyuma baza kwimurirwa i Kampala gukomeza kwitabwaho n’abaganga.
Iyi mpanuka yongeye gukangura impungenge ku bwiyongere bw’impanuka zibera mu bice birimo inyamaswa z’agasozi, cyane cyane mu gihe abaturage n’ibikorwa by’abantu bikomeje kwegera pariki n’utundi duce dukomye.
Polisi ya Uganda yavuze ko hakenewe ubwitonzi bwinshi ku batwara ibinyabiziga banyura muri pariki, mu gihe ikigo gishinzwe kwita ku nyamaswa z’agasozi na cyo cyasabye abatwara imodoka kujya baba maso kubera inyamaswa zishobora kwambuka imihanda umwanya uwo ari wo wose.
Kugeza ubu, nta makuru aratangazwa ku buzima bw’iyo nzovu yagonganye n’imodoka.

