Iran irashinjwa igitero cyahitanye abasare babiri

Arabie Saoudite yamaganye Iran, iyishinja kugaba igitero ku bwato rutura butwara peteroli bw’igihugu cya yo, cyahitanye abasare babiri bakomoka muri Philippines ubwo bari mu Muhora wa Hormuz.

Ubwato bwagabweho igitero bwitwa Sidr, bukaba bukoreshwa na Bahri, kompanyi y’igihugu y’Arabie Saoudite ishinzwe ubwikorezi bwo mu mazi magari. Bahri yavuze ko ubwo bwato bwagize “ikibazo cy’umutekano” ku wa Mbere, tariki ya 31 Kanama 2026, ahagana saa tanu n’iminota 40 z’ijoro, ubwo bwambukaga uwo muhora.

Kompanyi zicunga umutekano wo mu nyanja zatangaje ko Sidr yakubiswe n’ibiturika iri mu majyaruguru y’umwigimbakirwa wa Musandam muri Oman. Ibyo biturika ni byo byahitanye abasare babiri bo muri Philippines bari mu bakozi b’ubwo bwato.

Bahri yatangaje ko ikomeje kuvugana n’abari mu bwato no gukorana n’inzego bireba mu gukurikirana uko ibintu byifashe. Yanihanganishije imiryango y’abasare bapfuye, isezeranya kuyiba hafi muri ibi bihe bikomeye.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Arabie Saoudite yavuze ko icyo gitero cyagabwe na Iran, isaba ko ibikorwa byongera ubushyamirane bihagarara, hakubahirizwa umutekano w’ubwikorezi bwo mu nyanja n’uw’ibikomoka kuri peteroli ku isi.

Muri icyo gihe, ubwato rutura Senegal Prosperity bwo muri Koreya y’Epfo na bwo bwavuzweho gukubitwa n’ibiturika mu burasirazuba bwa Musandam. Ibyo bitero byombi bivugwa ko byabereye mu gihe cyegeranye.

Amakuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, avuga ko Iran itaragira icyo isubiza ku birego by’Arabie Saoudite. Icyakora, mbere yari yatangaje ko amato abiri atwara ibikomoka kuri peteroli yafashwe n’inkongi nyuma yo kugonga ibisasu byo mu mazi, ubwo yageragezaga kunyura mu nzira yavuze ko itemewe.

Iki gitero cyabaye mu gihe ubushyamirane hagati ya Iran n’Amerika bwongeye gukara. Ingabo z’Amerika zagabye ibitero ku bice bitandukanye bya Iran, na yo isubiza irasa misile n’indege nto zitagira abapilote ku bigo bya gisirikare by’Amerika biri mu bihugu by’Abarabu.

Minisitiri w’Ubuzima wa Iran, Mohammad-Reza Zafarghandi, yavuze ko ibyo bitero by’Amerika byahitanye abantu 18, abandi 108 barakomereka.

Iran kandi yashinje Amerika kugaba igitero ku rugo rwari kuberamo ubukwe i Kuhestak, mu gace ka Sirik, gihitana abantu bane barimo abana babiri. Amerika yavuze ko irimo gusuzuma amakuru ajyanye n’icyo gitero.

Umuhora wa Hormuz ufite agaciro gakomeye mu bucuruzi mpuzamahanga, kuko mbere y’uku kwiyongera kw’intambara wanyuragamo hafi kimwe cya gatanu cy’ubucuruzi bwa peteroli na gazi yo mu bwoko bwa LNG ku isi. Ibitero ku mato awunyuramo bishobora guhungabanya ubwikorezi, bikazamura ibiciro by’ingufu ku isoko mpuzamahanga.

Ubwato buri mu Muhora wa Hormuz. Ifoto yo mu bubiko, Kigali24

Ibitekerezo