Iran na Oman bumvikanye ku nzira ya Hormuz

Iran na Oman byemeranyije gushyiraho inzira nshya y’agateganyo izajya inyuramo amato mu Muhora wa Hormuz, ariko Tehran ishimangira ko aya mazi atazafungurwa burundu kugeza Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zubahirije ibyo ziyemeje mu masezerano y’agahenge yasinywe muri Kamena 2026.

Kazem Gharibabadi, Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran ushinzwe amategeko n’imibanire mpuzamahanga, yavuze ko iyo nzira izaba ifite ubugari bwa miles zirindwi. Amato yinjira mu Kigobe cya Perse azanyura mu mazi agenzurwa na Iran, naho asohoka anyure mu mazi ya Oman, mbere yo kongera kunyura mu gice cy’amazi ya Iran.

Gharibabadi yasobanuye ko iyi gahunda imeze nk’umuhanda w’ibyerekezo bibiri kandi ko ari iy’agateganyo. Iran na Oman biteganya gukomeza ibiganiro mu gihe kiri hagati y’iminsi 30 na 60, kugira ngo byumvikane ku nzira ihoraho n’uburyo bwo kugenzura urujya n’uruza rw’amato.

Ibi byemezo byafashwe nyuma y’ibiganiro byahuje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, na mugenzi we wa Oman, Badr Albusaidi, i Tehran. Banaganiriye ku mushinga wo gukura mine mu bice bimwe by’iki kigobe no gushyiraho uburyo bwo guhanahana amakuru, gucunga urujya n’uruza no kurinda amato.

Albusaidi yatangaje ko yizeye ko iyi nzira y’agateganyo izatangazwa bidatinze, mu gihe ibiganiro ku micungire ihoraho ya Hormuz bizakomeza.

Nubwo impande zombi zateye iyi ntambwe, Iran ivuga ko bitasobanura ko Hormuz yahise ifungurwa burundu. Tehran isaba Amerika gukuraho ibihano by’ubukungu, guhagarika ibikorwa byayo byo kubuza ibyambu bya Iran gukora no kurekura umutungo w’iki gihugu wafatiwe mu mahanga.

Iki kigobe cyafunzwe ahanini nyuma y’intambara Amerika na Israel batangije kuri Iran muri Gashyantare 2026. Mbere y’iyo ntambara, cyanyuragamo hafi 20% by’ibikomoka kuri peteroli na gaz bitwarwa ku isi.

Amasezerano y’agahenge Iran n’Amerika bagiranye muri Kamena yari yitezweho gusubiza ibintu mu buryo, ariko yaje guhungabana nyuma y’impaka zatewe n’inzira yo mu majyepfo yegereye inkombe za Oman. Iran yavuze ko iyo nzira yari inyuranyije n’ibyari byumvikanyweho, inagaba ibitero ku mato yayinyuragamo.

Umutekano uracyari muke muri ako gace. Ku wa Kabiri, ubwato butwara peteroli bwangijwe n’igisasu kitaramenyekana hafi ya Ash Shishah muri Oman, hafi y’umuryango wa Hormuz.

Amakuru y’ibiganiro bya Iran na Oman yahise agira ingaruka ku isoko ry’ingufu. Igiciro cya peteroli ya Brent cyagabanutseho amadolari arenga abiri kuri barili, kigera ku madolari 86.33, bitewe n’icyizere cy’uko urujya n’uruza rw’amato rushobora kongera kwiyongera.

Icyakora, imibare y’ikigo Kpler igaragaza ko ku wa Kabiri w’ejo hashize amato atanu gusa atwara ibicuruzwa ari yo yanyuze muri Hormuz, mu gihe impuzandengo y’iminsi 10 yari amato 15. Ibi bigaragaza ko ubucuruzi bwo muri ako gace butarasubira ku rwego bwari buriho mbere y’intambara.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi (iburyo), asuhuza mugenzi we wa Oman, Badr Albusaidi (ibumoso), i Tehran kuri uyu munsi [AFP].

Ibitekerezo