Iran yibasiye ibirindiro by’Amerika mu Kigobe

Iran yagabye ibitero ku birindiro bya gisirikare by’Amerika biri mu karere k’Ikigobe, mu rwego rwo kwihorera ku bitero bishya byagabwe n’Amerika nyuma y’uko Perezida Donald Trump avuze ko ashobora gufatira Iran ingamba zikomeye za gisirikare.

Ubuyobozi bukuru bw’ingabo z’Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati (CENTCOM) bwatangaje ko bwakomeje ibikorwa bya bwo bya gisirikare ku munsi wa kabiri wikurikiranya, bugaba ibitero byo gukumira ibyo bwita ibikorwa by’ubushotoranyi. Ibi byabaye nyuma y’uko Trump ashinje Tehran gutinza ibiganiro byari bigamije guhagarika imirwano.

Mu gusubiza, Iran yatangaje ko yibasiye ibirindiro by’Amerika biri muri Bahrain na Kuwait, nyuma y’uko na byo byari byaraye bigabweho ibitero byo kwihorera.

Uku guterana kw’ibitero hagati y’impande zombi kurushaho gushyira mu kaga amasezerano y’agahenge yari yaragezweho muri Mata uyu mwaka.

Nyuma y’ibitero by’Amerika, humvikanye ibisasu n’iturika rikomeye mu majyepfo ya Iran hafi y’umuhora wa Hormuz, aho ingabo z’Amerika zagabye ibitero ku bikorwaremezo bya gisirikare birimo radar n’ubundi buryo bwo kurinda ikirere.

Hagati aho, umutwe wa IRGC ushinzwe kurinda ubutegetsi bwa kisilamu muri Iran watangaje ko warashe amato abiri manini atwara peteroli anyura mu muhora wa Hormuz, nubwo aya makuru ataremezwa n’andi masoko yigenga.

Ibi byakurikiye itangazo ry’ibitangazamakuru bya leta ya Iran rivuga ko umuhora wa Hormuz wafunzwe ku bwoko bwose bw’amato. Gusa CENTCOM yo yavuze ko ibikorwa by’ubwikorezi bwo mu nyanja bikomeje nk’ibisanzwe, amato yinjira kandi asohoka muri uwo muhora nta nkomyi.

Ubwato bwa gisirikare bw’Amerika bwakoresheje misile zo mu bwoko bwa Tomahawk mu kugaba ibitero by’ijoro byibasiye ahantu hatandukanye muri Iran. (Ifoto: US Central Command)

Ibitekerezo