Hashize amezi ane uwari Umuyobozi w’Ikirenga wa Irani, Ali Khamenei Ayatollah, yishwe mu ntangiriro z’intambara yahanganishije Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Isirayeli na Irani. Kuri ubu, ubuyobozi bwa Irani bwateguye umuhango munini wo kumusezeraho uzamara icyumweru cyose, ukazabera mu mijyi itanu iri mu bihugu bibiri, aho biteganyijwe ko uzitabirwa n’abantu babarirwa muri za miliyoni.
Nubwo Irani imaze igihe ihanganye n’ingaruka z’intambara ikomeye ndetse n’ibibazo bikomeye by’ubukungu byamaze imyaka myinshi, ubutegetsi bwatangaje ko nta kizigamwa kugira ngo Khamenei asezererwe mu cyubahiro gikomeye, mu muhango uzaba urimo ibimenyetso byinshi by’imyemerere ya Kisilamu y’Abashiya.
Abayobozi bavuga ko batangiye kimwe mu bikorwa by’imyiteguro bikomeye igihugu cyitigeze gikora kuva Repubulika ya Kisilamu yashyirwaho. Abakozi ba Leta, amashuri makuru na za kaminuza, amashyirahamwe y’abakozi, abasirikare, abazimya inkongi, abakozi b’ubutabazi n’amatsinda asanzwe ategura ibikorwa byo kunamira abitabye Imana bose bamaze gushyirwa mu bikorwa byo gutegura no gucunga imbaga y’abazitabira uyu muhango.
Mu gihugu cy’abaturanyi cya Irak, na cyo gifite umubare munini w’Abashiya, ubuyobozi bwatangaje ko hitezwe miliyoni z’abazajya gusura ahantu hatagatifu no guha icyubahiro Khamenei.
Itangazamakuru ryahinduye gahunda
Mu minsi irenga icumi ishize, ibitangazamakuru byo muri Irani byahagaritse kwibanda ku biganiro byari bikomeje hagati ya Irani n’Amerika, ahubwo byuzura indirimbo z’icyunamo, ibiganiro n’inyandiko zigaruka ku buzima bwa Khamenei ndetse n’uruhare yagize mu gihugu.
Abasesenguzi bavuga ko uyu muhango ufite intego yo kohereza ubutumwa ku mahanga no ku banzi ba Irani, bwerekana ko n’ubwo igihugu cyanyuze mu ntambara ikomeye, ubutegetsi bugihagaze kandi bugamije guhindura Khamenei ikimenyetso cy’ubudatsimburwa n’ubutwari.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Irani, Mohammad Bagher Ghalibaf, yavuze ko abaturage bagomba kugaragaza ko igihugu kitazigera cyemera akarengane cyangwa ngo cyibagirwe amaraso y’umuyobozi wa cyo.
Yagize ati: “Tugomba kumenyesha isi yose ko abaturage ba Irani batazaceceka imbere y’akarengane kandi ko batazibagirwa amaraso y’umuyobozi wa bo”.
Mojtaba Khamenei ashobora kugaragara bwa mbere
Ikindi gikomeje gukurikirwa cyane ni ukumenya niba Mojtaba Khamenei, wasimbuye se ku buyobozi bw’ikirenga, azitabira uyu muhango.
Mojtaba amaze amezi ane atagaragara mu ruhame nyuma yo gukomerekera mu gitero kimwe cyahitanye se, nyina n’umugore we. Kuva icyo gihe yakomeje kuvugana n’abamushyigikiye binyuze mu nyandiko gusa, atigeze agaragara cyangwa ngo yumvikane mu ijwi.
Abasesenguzi bavuga ko kugaragara kwe muri uyu muhango byaba ari intambwe ikomeye mu gushimangira ubuyobozi bwe. Kutagaragara kwe na byo bishobora kongera ibibazo ku bijyanye n’ubuzima bwe ndetse n’uwaba ayoboye igihugu mu buryo bwuzuye.
Umuhango wateguwe mu buryo bwihariye
Abateguye uyu muhango bahisemo amatariki afite ubusobanuro bwihariye. Umunsi umurambo wa Khamenei uzashyirwa ahagaragara kugira ngo abaturage bamusezereho uzahurirana n’isabukuru y’imyaka 250 Amerika imaze ibonye ubwigenge, mu gihe indi minsi y’umuhango izahura n’iminsi y’ingenzi mu myemerere y’Abashiya.
Byongeye kandi, umuhango wose uzabera mu kwezi kwa Muharram, gufatwa nk’ukwezi kw’icyunamo gikomeye ku Bayisilamu b’Abashiya, bibuka urupfu rwa Imam Hussein, umwe mu bantu bubashywe cyane muri iri dini.

Khamenei ashyingurwa nk’intwari
Nubwo Khamenei yishwe ku munsi wa mbere w’intambara y’Amerika na Isirayeli kuri Irani, ubuyobozi bwa Teheran burifuza ko umuhango we uba nk’urugendo rw’intsinzi aho kuba urw’icyunamo.
Mu gihe yari akiriho, yayoboye igihugu imyaka 37, ariko yanahuye n’imyigaragambyo ikomeye yamaganaga ubutegetsi bwe, aho benshi basabaga ko yegura. Gusa nyuma y’urupfu rwe, bamwe mu basesenguzi bavuga ko yahindutse ikimenyetso gikomeye kurusha uko yari akiriho.
Umusesenguzi Sina Toossi wo mu kigo Center for International Policy yavuze ko kwicwa kwa Khamenei kwatumye afatwa nk’uwahowe ukwizera mu myemerere y’Abashiya, bikamwongerera agaciro mu mateka ya Irani.
Imigati miliyoni 50 n’umutekano udasanzwe
Ubuyobozi bwa Irani bwatangaje ko buzateka imigati igera kuri miliyoni 50 kugira ngo ihabwe abazitabira umuhango. Hari n’amakondera yimukanwa 16 yamaze gushyirwa i Teheran.
Hanateguwe imbangukiragutabara 2,500, kajugujugu 21, indege zitagira abapilote (drones) 100, ibitaro birenga 20, litiro 500,000 z’imiti ishyirwa mu mitsi n’abatabazi ibihumbi byinshi.
Mu mujyi wa Teheran honyine hashyizweho ahaparikwa imodoka hasaga 700, mu gihe ibibuga by’indege bizafungwa mu minsi y’umuhango. Imodoka z’abaturage na zo zizabuzwa kunyura hafi y’aho isanduku irimo umurambo izanyuzwa.
Guverinoma yasabye abaturage bafite amazu kwakira abazaturuka hirya no hino, mu gihe imisigiti, ibibuga by’imikino, pariki n’inzu z’umuco na byo byateguwe nk’aho abantu bazacumbika.
Umurambo uzazengurutswa mu mijyi itanu
Nyuma y’imihango izabera i Teheran, umurambo wa Khamenei uzajyanwa mu mujyi mutagatifu wa Qom mbere yo kujyanwa muri Irak, aho uzanyuzwa mu mijyi ya Najaf na Karbala, ifatwa nk’iyera ku Bayisilamu b’Abashiya.
Nyuma uzagarurwa muri Irani ushyingurwe ku musigiti wa Imam Reza uherereye i Mashhad, ari na ho Khamenei yavukiye.
Abasesenguzi bavuga ko kujyana umurambo muri Irak bigamije kwerekana ko Irani ikiyumva nk’igihugu gifite ijambo rikomeye mu muryango mugari w’Abashiya bo mu karere.
Abakuru b’ibihugu bake ni bo bazitabira
Irani ivuga ko hagati ya miliyoni enye na miliyoni 15 z’abantu bashobora kwitabira uyu muhango, bishobora kuwugira umuhango wo gushyingura witabiriwe n’abantu benshi kurusha indi yose yabayeho mu mateka ya vuba.
Abanyamakuru 14,000, barimo 900 baturutse mu mahanga, biteganyijwe ko bazawukurikirana.
Mu bayobozi bamaze kwemeza ko bazitabira harimo Perezida wa Georgia, Mikheil Kavelashvili, Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Shehbaz Sharif, ndetse n’uwahoze ari Perezida w’u Burusiya akaba n’umuyobozi wungirije w’Inama y’Umutekano y’icyo gihugu, Dmitry Medvedev. Abayobozi bo mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi ntibatumiwe.
Hari abatabyishimiye
Nubwo ubuyobozi bwa Irani bushaka ko uyu muhango uba ikimenyetso cy’ubumwe n’imbaraga z’igihugu, si abaturage bose bawufata kimwe.
Umuturage wo i Teheran yabwiye CNN dukesha iyi nkuru ko amaze iminsi ibiri atabona lisansi kubera imirongo miremire y’abantu.
Yagize ati: “Mu by’ukuri abantu benshi ntibagiye mu muhango wo gushyingura, ahubwo bafashe ikiruhuko. Hari benshi bamaze kuva mu murwa mukuru kuva ejo.”
Ibi bigaragaza ko n’ubwo ubuyobozi bwa Irani bushaka kwerekana isura y’ubumwe n’imbaraga imbere y’amahanga, hari igice cy’abaturage kidafata uyu muhango nk’ikintu cy’ingenzi nk’uko ubutegetsi bubigaragaza.

Ibitekerezo