Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Irani, Abbas Aragchi, yanenze gahunda nshya ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yo kurushaho gukaza igitutu cy’ubukungu kuri Tehran, avuga ko Washington iri gusubira muri politiki zamaze kugaragaza ko zidatanga umusaruro.
Mu butumwa Aragchi yashyize ku rubuga rwa X kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Kanama 2026, yavuze ko icyo Trump yise “Umunsi ukomeye w’intambara y’ubukungu” kigamije kurangaza abantu ibibazo Amerika ifite imbere mu gihugu.
Aragchi yavuze ko ibyo bibazo birimo imyenda ya Leta ikomeje kwiyongera n’ikiguzi kiri hejuru cy’inyungu ku nguzanyo. Yongeyeho ko gukomeza politiki yananiwe bizatuma Amerika irushaho gutsindwa no kwangwa n’Abanya-Irani.
Trump yari yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zigiye kugaba kuri Irani icyo yise “igikorwa cy’ubukungu gikomeye kurusha ibindi byose byigeze gukorerwa igihugu.”
Mu butumwa yashyize kuri Truth Social, Trump yavuze ko icyo gikorwa kizaba intambara y’ubukungu no gushyira Irani mu kato ku rwego rutigeze rubaho. Yashinje Tehran kutabyaza umusaruro amahirwe yayihaye yo kugirana amasezerano na Washington.
Trump yanaburiye igihugu icyo ari cyo cyose cyakwemerera amabanki, ibigo by’ubucuruzi, ibibuga by’indege cyangwa inzego za Leta guha Irani uburyo bwo gukomeza ibikorwa byayo, ko na cyo kizafatirwa ingamba zikomeye z’ubukungu.
Yasabye ko ibikorwa birimo kugurisha peteroli ya Irani mu buryo bwa magendu, kohereza amafaranga, gukoresha ibigo bihisha nyirabyo n’ubwato bwanditswe mu bindi bihugu bihagarara. Nubwo yatangaje ibyo byemezo, ibisobanuro birambuye ku bihano n’igihe bizatangirira ntibyahise bishyirwa ahagaragara. Reuters yatangaje ko ibyo bigamije no gushyira igitutu ku bihugu bikorana ubucuruzi na Irani.
Aya magambo aje mu gihe hashize hafi amezi atandatu intambara ihuza Amerika na Irani itangiye, nyuma y’ibitero Amerika na Israel bagabye kuri icyo gihugu. Intambara yahungabanyije isoko mpuzamahanga rya peteroli, cyane cyane kubera igabanuka ry’ubwato bunyura mu Kigobe cya Hormuz, cyari gisanzwe kinyuramo hafi kimwe cya gatanu cya peteroli icuruzwa ku isi.
Ibiciro bya peteroli byongeye kuzamuka kuri uyu wa Kane kubera impungenge z’uko amakimbirane ashobora kurushaho guhungabanya ibiyagezwa ku isoko. Peteroli ya Brent yageze hafi ku madolari 94 ku ngunguru. Reuters yatangaje ko ari cyo giciro cyo hejuru yari igezeho mu byumweru birenga bitatu.
Nubwo impande zombi zakomeje kuvuga ko zishobora kugirana ibiganiro, ziranenga ku buryo bihabanye. Washington isaba Irani guhagarika gahunda yayo yo gutunganya uraniyumu no kugabanya ubushobozi bwa misile, mu gihe Tehran isaba ko ibihano bikurwaho, umutungo wayo wafatiriwe ukarekurwa n’ibikorwa bya gisirikare bigahagarara.

Ibitekerezo