AmakuruPolitiki

Ishilingi rya Uganda ni irya mbere mu mafaranga y’ibihugu 11 adafite agaciro ku isi

Idorari ry’Amerika rikomeje kuba ifaranga rikoreshwa cyane mu bucuruzi mpuzamahanga, nubwo hari andi mafaranga arirusha agaciro, nka dinari ya Kuwait. Nk’uko byatangajwe na Forbes, hari ibihugu aho usanga bisaba amafaranga menshi cyane y’iwabo kugira ngo ubone idolari rimwe gusa.

Dore incamake y’ibihugu bifite amafaranga adafite agaciro gakomeye ugereranyije n’idolari:

1. Ipawundi rya Liban (LBP)
Ni ryo riza ku isonga mu mafaranga adafite agaciro, aho idolari rimwe rihwanye n’ibihumbi byinshi by’aya mapawundi. Ibi biterwa n’ibibazo bikomeye by’ubukungu, izamuka ry’ibiciro n’imvururu za politiki igihugu kimazemo igihe. Mu yandi magambo, ibi bivuze ko $1 rigura ibihumbi 89,556 LBP.

2. Rial rya Iran (IRR)
Nubwo Iran ari igihugu gikungahaye kuri peteroli na gaze, ibihano mpuzamahanga byagize ingaruka zikomeye ku gaciro k’ifaranga rya yo. Rial rimwe rya Iran rifite agaciro ka $0.000024, bivuze ko $1 rigura 42,112 ya Rial.

3. Dong rya Vietnam (VND)
Dong na yo iri mu mafaranga afite agaciro kari hasi, bitewe n’impinduka mu bucuruzi mpuzamahanga n’igitutu cy’ubukungu igihugu cyahuye na cyo. Idong rimwe rigura $0.000038. Bivuze ko $1 rishobora kugura amaDong yo muri Vietnam 26.345.

Dong rya Vietnam (Getty Images)

4. Kip rya Laos (LAK)
Laos, igihugu kidakora ku nyanja, gifite ubukungu bushingiye ku byoherezwa mu mahanga, ariko imyenda myinshi n’izamuka ry’ibiciro byatumye ifaranga ryayo rigabanuka agaciro. Idorari rimwe ($1) rivunjwa ama-Kip 21,977.

5. Rupiah ya Indonesia (IDR)
Nubwo Indonesia ari igihugu gikomeye mu bukungu muri Aziya y’Amajyepfo y’Uburasirazuba, ifaranga ryayo ryagiye rigabanuka kubera izamuka ry’ibiciro n’ihungabana ry’ubukungu. Rupiah rimwe ubu rifite agaciro ka $0.000059, Idorari rimwe rishobora kugura amarupiya ya Indonesia 16,849.

6. Som rya Uzbekistan (UZS)
Iri faranga ryahuye n’ibibazo by’ubukungu birimo izamuka ry’ibiciro, ubushomeri na ruswa, nubwo igihugu cyatangiye gukora amavugurura. Idorari rimwe rya Uzbekistan ubu rivunjwa amaSom 11,937

7. Ifaranga rya Guinée (GNF)
Nubwo Guinée ikungahaye ku mutungo kamere, imvururu za politiki n’izamuka ry’ibiciro byagabanyije agaciro k’ifaranga rya yo. Ubu rifite agaciro ka $0.000115. Ibyo bituma $1 ifite agaciro ka $8.658.25 muri Guinée.

Ifaranga rya Guinée ((Getty Images)

8. Ifaranga ry’u Burundi (BIF)
Mu Burundi, idolari rimwe rihwanye n’amafaranga menshi y’iwabo, bitewe n’ibibazo by’ubukungu byatewe ahanini n’imvururu za politiki n’ihagarikwa ry’inkunga mpuzamahanga. Ifaranga ry’u Burundi ubu rifite agaciro ka 0.00033 imbere y’idorari, bivuze ko idolari rimwe ry’Amerika ubu rigura hafi 3,000 by’amafranga y’u Burundi.

9. Guarani ya Paraguay (PYG)
Iri faranga ryahuye n’ihindagurika rikomeye bitewe n’izamuka ry’ibiciro n’ibibazo mu micungire y’ubukungu. Ubu rigurishwa ku madolari 0.00015 bivuze ko $1 rifite agaciro ka 6.619

10. Ariary ya Madagascar (MGA)
Ubukungu bwa Madagascar bushingiye cyane ku buhinzi n’umutungo kamere, ariko ifaranga rya yo rikomeza kuba hasi ugereranyije n’idolari. Iryo faranga rimwe ubu rifite agaciro ka $0.00021, bigatuma idolari rimwe rigura 4,155.

11. Ishilingi ya Uganda (UGX)
Nubwo Uganda ifite ubukungu bushingiye ku buhinzi n’isoko rinini ry’imbere mu gihugu, ifaranga rya yo rikiri hasi imbere y’idolari kubera imbogamizi mu kohereza ibicuruzwa hanze. idorari rimwe ubu rivunjwa amashilingi 3,760 ya Uganda.

Muri rusange, agaciro gake k’aya mafaranga gaterwa n’ibintu bitandukanye birimo ibibazo by’ubukungu, izamuka ry’ibiciro, imyenda myinshi, politiki idahagaze neza n’ibihano mpuzamahanga.

Ishilingi rya Uganda (Getty Images)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *