Israel yongeye kugaba ibitero mu majyepfo y’umurwa mukuru wa Libani, Beirut, mu gitero cya mbere kibaye muri uyu mujyi kuva aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zicungiye amasezerano y’agahenge yasinywe mu cyumweru gishize.
Ibitero bibiri by’indege byibasiye inyubako z’amagorofa zitujwemo n’abaturage mu gace ka Dahieh, kazwi nk’indiri ikomeye y’umutwe wa Hezbollah ushyigikiwe na Iran. Ibiro ntaramakuru bya Leta ya Libani byatangaje ko abantu babiri bahise bapfa mu gihe nibura abandi 17 bakomeretse.
Minisitiri w’Intebe wa Israel, , yavuze ko igihugu cye cyibasiye “icyicaro cy’iterabwoba” cya Hezbollah kiri mu gace ka Dahieh, asobanura ko byakozwe mu rwego rwo kwihorera nyuma y’ibisasu bivugwa ko byarashwe ku butaka bwa Israel. Hezbollah ntabwo yari yahise itanga icyo ibivugaho.
Aya mabombe yashenye cyane amagorofa yo hasi y’inyubako zatujwemo n’abaturage, asiga ibisigazwa bya beto n’ibyuma byakwirakwiye mu mihanda. Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yerekanye abaturage bihutira kugera aho ibisasu byaguye kugira ngo bafashe abakomeretse.
Umuvugizi w’ingabo za Israel mu rurimi rw’Icyarabu yatangaje ko ibitero byari bigamije ibikorwa remezo bya Hezbollah, anagaragaza ko hashobora gukurikiraho ibindi bitero. Mu butumwa yashyize ku rubuga X, yanditse amagambo agira ati: “Birakomeje.”
Ingabo za Israel zatangaje ko zahagaritse ibisasu bibiri byambutse biva muri Libani byinjira ku butaka bwazo, nubwo Hezbollah itaremera ko ari yo yabirashye.
Ku ruhande rwa Iran, Ebrahim Rezaie, uvugira komisiyo ishinzwe ububanyi n’amahanga n’umutekano mu Nteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu, yasezeranyije Israel “igisubizo gikomeye kandi kibabaza” kubera igitero cya Beirut.
Iki gitero kibaye mu gihe hari impungenge ko gishobora gusubiza inyuma ibiganiro bigamije amahoro hagati ya Iran na Israel. Mbere y’amasezerano y’agahenge yo ku wa 3 Kamena, Israel yari yarakangishije kugaba ibitero bikomeye muri Dahieh, ibintu byatumye abaturage benshi bahava bahunga.
Perezida wa Amerika, , yari aherutse gutangaza ko nta ngabo z’Amerika zizoherezwa i Beirut nyuma y’ikiganiro yagiranye na Netanyahu. Gusa, igitero cyo kuri iki Cyumweru cyongeye kuzamura impungenge z’uko agahenge kari kagitangira gashobora gusenyuka burundu.
Intambara hagati ya Israel na Hezbollah yarushijeho gukara kuva muri Werurwe uyu mwaka, aho impande zombi zakomeje kugabana ibitero. Nubwo hari amasezerano y’agahenge yatangiye kubahirizwa ku wa 17 Mata, yakomeje kurengwaho kenshi n’impande zombi.
Abasesenguzi bavuga ko igitero cya Beirut gishobora kongera gutuma umwuka mubi hagati ya Israel, Hezbollah na Iran urushaho gukara, bikaba byanashyira mu kaga imbaraga mpuzamahanga zigamije kugarura amahoro mu karere.

Ibitekerezo