Imiryango 67 y’Abasangwabutaka bo mu bwoko bw’Abambuti yahungiye mu gace ka Boikene, mu Mujyi wa Beni muri Kivu y’Amajyaruguru, iratabaza nyuma yo kumara amezi arenga abiri ibayeho mu buzima bugoye, idafite ibiribwa, aho kuba haboneye n’ubuvuzi.
Aba baturage bahunze ahitwa Ngadi, mu nkengero za Beni, nyuma y’igitero cyagabwe mu ijoro ryo ku wa 30 rishyira ku wa 31 Gicurasi 2026, kigahitana abaturage barimo abo muri uwo muryango w’Abasangwabutaka. Icyo gitero cyitiriwe umutwe w’iterabwoba wa ADF umaze igihe wibasira abasivili mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Imibare yatanzwe n’abashinzwe aho bacumbikiwe igaragaza ko imiryango 67 ihabarirwa abantu bari hagati ya 200 na 260, barimo abagore n’abana benshi. Benshi baba mu tururi twubakishijwe amashami n’amababi y’insina, tutabasha kubarinda imvura, ubukonje n’umuyaga.
Bavuga ko badafite matela, ibitanda cyangwa ibiringiti, ku buryo bamwe baryama hasi naho abana bamwe bakarara hanze. Kubona amafunguro na byo ni ingorabahizi, kuko mbere yo guhunga bari batunzwe ahanini no guhiga no gusoroma ibikomoka mu mashyamba.
Kuba barimuriwe mu mujyi byatumye badakomeza ubwo buryo bwo gushaka imibereho, bituma barushaho gukenera ubufasha bw’ibiribwa. Bagaragaza kandi ko badafite imyambaro, ibikoresho byo gutekamo n’imiti yo kwivuza.
Ikibazo cy’isuku na cyo giteye impungenge. Hari amakuru avuga ko iyo miryango yose isangira ubwiherero bumwe bw’agateganyo, ikavoma amazi adatunganijwe, ibintu bishobora kuyongerera ibyago byo kwibasirwa n’indwara ziterwa n’umwanda.
Ababyeyi basabye ko abana babo bafashwa gusubira mu ishuri. Bifuza ko hubakwa ibyumba by’amashuri hafi y’aho batuye, kugira ngo abana batagomba gukora ingendo ndende zibashyira mu kaga ko kugongwa n’ibinyabiziga.
Jackson Kisenga, uharanira uburenganzira bw’Abasangwabutaka, yasabye ubuyobozi bwa Congo n’imiryango itanga ubufasha kwihutira kubagezaho ibiribwa, amacumbi, ibiringiti, ubuvuzi n’ibikoresho by’ishuri.
Yashimangiye ko ari abaturage bafite uburenganzira bwo kubaho neza nk’abandi kandi, nk’itsinda ry’abantu bake rikunze guhezwa, bakwiye kurindwa no guhabwa ubufasha bwihariye. Imiryango yita ku burenganzira bwa muntu na yo yagaragaje ko imibereho yabo ikomeje kuzamba uko ubufasha butinda kubageraho. Desknatureyatangaje ko bakeneye byihutirwa amazi meza, ubwiherero, amacumbi n’ibiribwa, naho Actualite.cdigaragaza ko hari n’indi miryango myinshi y’Abambuti yahuye n’ingaruka z’ibitero bya Ngadi.

Ifoto: Radio Okapi/Marc Maro Fimbo
Ibitekerezo