AmakuruInkuru NyamukuruPolitiki

Kabuga Félicien yitabye Imana

Félicien Kabuga wari ukurikiranyweho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yapfiriye mu bitaro by’i La Haye mu Buholandi kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 16 Gicurasi 2026.

Ubuholandi ni igihugu yari afungiwemo by’agateganyo mu gihe yari ategereje ikindi gihugu kimwakira.

Aya makuru y’urupfu rwe yemejwe n’Urwego Mpuzamahanga Rushinzwe Imirimo yasizwe n’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), ari narwo rwari rwaramufunze dore ko yari akurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorowe Abatutsi.

Icyateye urupfu rwe ntikiramenyekana ,gusa Kabuga yaguye mu bitaro aho yari arwariye.

Perezida wa IRMCT, Graciela Gatti Santana, yahise ategeka ko hakorwa iperereza ndetse riyoborwa n’umucamanza Alphons Orie bafatanyije n’abayobozi b’u Buholandi ngo hamenyekane amakuru y’ukuri ku cyateye urupfu rwe.

Kabuga yapfuye afungiye by’agateganyo mu Buholandi mu gihe urukiko rwari rukomeje gushakisha igihugu cyamwakira.

Urubanza rwe rwari rwarahagaritswe by’agateganyo mu mwaka wa 2023 n’abacamanza ba IRMCT nyuma yo gusanga hari uburwayi bwo kwibagirwa cyane (dementia) n’intege nke z’izabukuru bitakimwemerera gukurikirana imiburanishirize mu buryo bw’uanditsi.

Uyu mugabo, yafashwe muri Gicurasi 2020 mu Bufaransa nyuma y’imyaka 26 yihishahisha ubutabera, ashizemo umwuka nta gihano cyangwa umwanzuro wa nyuma w’urukiko umuhamya cyangwa umugira umwere ku byaha bya Jenoside Yakorewe Abatutsi yaregwaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *