Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rukoma wo mu Karere ka Kamonyi, bwatangaje ko hakomeje iperereza ku rupfu rwa Niyongira Alias, umusore uri mu kigero cy’imyaka 23 bikekwa ko yapfuye nyuma y’amakimbirane yagiranye na bagenzi be bapfaga amabuye y’agaciro bacukuye mu buryo butemewe n’amategeko.
Ibi byabaye byamenyekanye ku wa 22 Nzeri 2026 mu Kagari ka Mwirute. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma, Mandera Innocent, yavuze ko inzego z’ibanze n’iz’umutekano zahise zijya aho byabereye zikahasanga uwo musore yapfuye nk’uko tubikesha Ukweli Times.
Abakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe baracyashakishwa, naho umurambo wa nyakwigendera ujyanwa mu Bitaro bya Remera Rukoma kugira ngo ukorerwe isuzuma.
Aka gace kari gasanzwe kagaragaramo ikibazo cy’ubucukuzi butemewe. Muri Kamena 2025, ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwasabye abakora ubwo bucukuzi kubureka, bubibutsa ko bushobora guteza impanuka no kwangiza ibidukikije. Iperereza ni ryo rizagaragaza neza uko urupfu rwa Niyongira rwabaye n’abarugizemo uruhare.

Ibitekerezo