Nyagatare: Imbwebwe zajujubije abaturage

Abaturage bo mu Kagari ka Karujumba, Umurenge wa Kiyombe mu Karere ka Nyagatare, bafite impungenge z’imbwa z’ishyamba bakunze kwita imbwebwe cyangwa imisega, zikomeje kubasanga mu nzira no hafi y’ingo za bo zikabaruma.

UkweliTimes yatangaje ko abantu batanu bo muri ako gace bamaze kujyanwa kwa muganga nyuma yo kurumwa n’izo nyamaswa mu bihe bitandukanye. Abaturage bavuga ko iki kibazo kibangamiye cyane abana, kuko hari igihe bajya mu mashyamba gushaka inkwi cyangwa bagahurira na zo mu dusantere.

Nshimiyimana Jamvier, utuye mu Mudugudu wa Rushesha, yavuze ko umwana we ari mu barumwe. Yasobanuye ko yari mu nama ku Murenge ubwo bamuzaniraga umwana, ahita amujyana ku Kigo Nderabuzima cya Cyondo.

Nyuma yo kumusuzuma, abaganga bamwohereje ku Bitaro bya Gatunda kugira ngo akomeze kwitabwaho. Nshimiyimana avuga ko agifite impungenge z’uko icyo gikomere gishobora kugira ingaruka ku buzima bw’umwana we.

Abaturage basaba inzego zibishinzwe gufata izo mbwebwe zikavanwa hafi y’ahatuwe, zikajyanwa ahantu habugenewe. Bavuga ko gukomeza kuzerera mu mashyamba yegereye ingo, mu nzira no mu dusantere bishobora gutuma umubare w’abarumwa na zo wiyongera.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, yavuze ko ikibazo cyamenyekanye kandi kirimo gukurikiranwa kugira ngo kibonerwe umuti urambye. Yemeje ko icyihutirwa ari ugufasha abarumwe kubona ubuvuzi bukwiye no kubamenyesha inzira bakurikiza kugira ngo bahabwe ibindi amategeko abagenera igihe bangirijwe n’inyamaswa.

Ati “ Turi gukurikirana abaturage bahuye n’ikibazo cyo kuribwa n’imbwebwe ndetse icyihutirwa ari ukubafasha kwivuza ndetse no kureba ko ibiteganyirizwa umuturage wangirijwe n’inyamaswa babibona.”

Yongeyeho ko hari urwego rushinzwe gukurikirana ibibazo by’abangirijwe n’inyamaswa, bityo abaturage bakaba bazafashwa kumenyekanisha ibyababayeho no kuzuza ibisabwa.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS/WHO, rivuga ko umuntu warumwe cyangwa wakomerekejwe n’inyamaswa ishobora kuba ifite uburwayi bw’ibisazi agomba guhita yoza igikomere n’amazi menshi n’isabune mu gihe nibura cy’iminota 15, hanyuma akihutira kujya kwa muganga. Ubuvuzi bushobora kuba bukubiyemo urukingo rw’ibisazi ndetse n’indi miti bitewe n’uburemere bw’igikomere. Iyo ubwo buvuzi butanzwe hakiri kare, bushobora gukumira ingaruka zikomeye z’iyo ndwara.

Imbwebwe zajujubije abaturage. Ifoto yakozwe hifashishijwe ubwenge buhangano. Kigali24

Ibitekerezo