Muhanga: Indwara zitandura zikomeje kwibasira benshi.

Indwara zitandura zikomeje kuba ikibazo gikomeye cy’ubuzima mu Rwanda, aho imibare igaragaza ko umubare w’abazirwara wazamutse ku buryo bugaragara. Bamwe mu baturage baganiriye na Kigali24, bavuga ko batamenyaga ko bafite izo ndwara, kuko mu buzima busanzwe batagiraga umuco wo kwisuzumisha igihe bumva nta burwayi bafite.

Bamwe mu baturage baje kwivuriza ku Kigonderabuzima cya Shyogwe, giherereye mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga,ba bwiye Kigali24, ko mubuzima busanzwe batajyaga babyitaho kuko ngo nta ndwara bumva bafite mu mubiri, icyakora bagaragaje ko batunguwe no gusanga bafite indwara batakekaga ko baba bafite.

Maria Golette Rukundo ni umwe mu baje kwisuzumisha kuri iki kigo nderabuzima, avuga ko ubusanzwe atari afite gahunda yo kujya kwa muganga kuko yumvaga nta burwayi afite.

Avuga ko umunsi umwe ubwo yari mu mirimo yo mu rugo, yaje gufatwa n’isereri bituma afata umwanzuro wo kujya kwisuzumisha. Icyamutunguye ni uko abaganga bamupimye bagasanga arwaye diyabete.

Yagize ati: “Nta kintu najyaga ndwara rwose, ariko uyu munsi ubwo narindi kumesa nunamutse gato numva isereri iramfashe. Nibwo navuze nti reka njye kwisuzumisha. Naje hano, bamaze kunsuzuma basanga ndwaye diyabete.”

Si we wenyine byabayeho kuko hari abandi baturage bavuga ko bajya kwa muganga bafite ikibazo gito, ariko ibizamini bikagaragaza ko bafite n’izindi ndwara batigeze bakeka.

Sylivan Kagwiza, na we avuga ko yageze ku Kigonderabuzima cya Shyogwe aje kwivuza igikomere yibwiraga ko ari cyo kibazo afite.

Nyuma yo gusuzumwa, abaganga bamubwiye ko afite umuvuduko w’amaraso, ibintu avuga ko byamutunguye kuko yumvaga nta kindi kibazo cy’ubuzima afite.

Yagize ati: “Nari nje kwipfukisha agakomere gato nari nkomeretse. Mu by’ukuri numvaga ko nta kindi kintu ndwaye kuko numvaga ahandi hose ndi muzima, ariko natunguwe n’uko basanze ndwaye umuvuduko. Ubundi nari nzi ko umuntu arwara ari uko byigaragaje ku mubiri, ariko noneho birantunguye cyane.”

Ifoto igaragaza abaturage bashaka serivice.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin NSANZIMANA, avuga ko ikibazo cy’indwara zitandura gihangayikishije isi muri rusange, ariko ko u Rwanda rwashyizeho ingamba zo guhangana na zo.

Avuga ko umuvuduko w’amaraso ukabije wiyongereye, uva kuri 15% ugera kuri 17% mu gihecy’imyaka ibiri, mu gihe diyabete yo igeze kuri 3% kandi na yo ikomeje kwiyongera.

Minisitiri Nsanzimana kandi avuga ko mu Rwanda habarurwa abarwayi ba kanseri bagera hafi ku bihumbi 10, ashimangira ko bagenzuye bihagije kugira ngo bamenye impamvu zituma izi ndwara ziyongera, hafatwa ingamba zo kuzikumira.

Mu ngamba zashyizweho harimo kongera ubukangurambaga, gushishikariza abaturage gukora siporo, kwita ku mirire ndetse no kujya kwisuzumisha kenshi kugira ngo indwara zigaragare hakiri kare, abazifite bavurwe.

Nubwo abantu bafite imyaka 60 kuzamura baba bafite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’indwara zitandura nk’indwara z’umutima, diyabete n’umuvuduko w’amaraso, izi ndwara ntizigarukira ku bageze mu zabukuru gusa.

Hari n’ubwiyongere bwazo mu bantu bakiri bato, cyane cyane abafite hagati y’imyaka 30 na 40. Impuguke mu buzima zigaragaza ko imibereho irimo imirire mibi, kudakora imyitozongororamubiri, kunywa itabi ndetse n’inzoga nyinshi bishobora kongera ibyago byo kurwara indwara zitandura.

Ikigo cy’Ibarurishamibare mu Rwanda giherutse gutangaza ko imfu ziterwa n’indwara zitandura zazamutse, ziva kuri 27.9% mu mwaka wa 2019 zigera kuri 49.5%. Ibi bigaragaza ko izi ndwara zikomeje gufata indi ntera kandi zikaba zikwiye kwitabwaho cyane.

Kuba umuntu yumva ameze neza si igihamya gihagije ko nta ndwara umuntu afite. Kwisuzumisha kenshi bishobora gutuma indwara zigaragara hakiri kare, umuntu agatangira kuvurwa no guhindura imibereho mbere y’uko zimuteza ibyago bikomeye.

Ifoto igaragaza ikigonderabuzima cya Shyogwe.

Ibitekerezo