Karongi: Umusore afunzwe azira kwica nyina amuteye icyuma

Text size

Umusore w’imyaka 25 ukomoka mu Karere ka Karongi akurikiranyweho kwica nyina w’imyaka 77 amuteye icyuma.

Ubu bwicanyi bwabaye ku wa Gatatu tariki ya 30 Nzeri 2026, mu Mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Mataba mu Murenge wa Rubengera. Ubuyobozi bw’umurenge bwamenye iby’urupfu rw’uwo mubyeyi ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba, buhita bujya aho byabereye buri kumwe n’inzego z’umutekano.

Abaturanyi bavuga ko uwo musore yari amaze igihe akangisha nyina ko azamwica. Bemeza ko uyu mubyeyi yari yaranamuhaye umunani, yizeye ko byatuma atuza, ariko akaza kuwugurisha.

Bamwe muri abo baturanyi bavuga kandi ko uwo mubyeyi yari yaravuye iwe ajya kuba mu icumbi kubera gutinya ko umuhungu we yamugirira nabi nyuma yo kugirwa inama n’abamwegereye, akaba yapfuye hashize iminsi ine gusa agarutse mu rugo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Ayabagabo Faustin, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko ubuyobozi n’inzego z’umutekano bihutiye gutabara bakimara kumenya ibyabaye, maze ukekwaho icyaha arafatwa.

Uyu muyobozi yavuze ko hari amakuru agaragaza ko uyu musore yigeze kwivuza uburwayi bwo mu mutwe. Icyakora, kuba yari afite ubwo burwayi ntibirahamywa, kandi iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane neza uko ibyabaye byagenze.

Yakomeje yihanganisha umuryango wa nyakwigendera, asaba abaturage gutanga amakuru hakiri kare igihe babonye ibimenyetso by’uko hari ushobora kugirira abandi nabi. Yagaragaje ko ibyo bifasha inzego zibishinzwe gukumira ibyaha, cyane cyane mu ngo zirimo amakimbirane.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kibuye kugira ngo ukorerwe isuzuma mu gihe ukekwaho icyaha afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ya Rubengera.

Icyapa kigaragaza Akarere ka Karongi. Ifoto: Internet

Ibitekerezo